Aba Banyarwanda babohowe n’ihuriro AFC/M23 mu bihe bitandukanye, ubwo ryari rihanganye n’imitwe y’ingabo zirimo iza RDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC).
Aba Banyarwanda biganjemo abagore n’abana, bageze ku mupaka w’u Rwanda na RDC mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gicurasi. Mbere yo kurira imodoka, babanje gupimwa umuriro kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze.
Mutoni Claudine w’imyaka 20 y’amavuko yavuze ko yavukiye muri RDC. Yasobanuye ko aho yabaga, FDLR yabahohoteraga, ikabakoresha imirimo ivunanye.
Yagize ati “FDLR yabafataga ku ngufu, abagabo ikajya ibakubita, ikabakoresha ibyo badashoboye. Kuba ngarutse, nkurikije uko bari kutwakira, ndi kubona ari byiza cyane.”
Nibava ku mupaka, barajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Muri rusange, AFC/M23 yabohoje Abanyarwanda 2500 bari barafashwe bugwate na FDLR. Byitezwe ko bazagenda bacyurwa mu byiciro, banyuze ku mupaka i Rubavu.



















