Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasohoye itangazo rigaragaza ko ryamaganye ibikorwa by’urugomo byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, ubwo habaga umukino wa Rwanda Premier League wahuzaga Bugesera FC na Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera.
Uyu mukino warangiye utarangiye kuko wahagaze ku munota wa 52 kubera ikibazo cy’umutekano muke, aho bamwe mu bafana batangiye kwigaragambya bavuga ko barambiwe, ibintu byatumye Polisi y’u Rwanda yinjira mu kibuga kugira ngo isubize ibintu ku murongo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru, FERWAFA yatangaje ko ibikorwa byose by’urugomo bibangamira imigendekere myiza y’umupira w’amaguru bidakwiye na gato kandi bitazihanganirwa.
FERWAFA yongeyeho ko icyemezo kijyanye n’uyu mukino kizafatwa vuba binyuze mu nzego zibifite mu nshingano. Iri shyirahamwe ryibukije abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko kugira ituze no kubaha amategeko ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’uyu mukino.
Iri tangazo rirangirana n’ijambo risaba amahoro: “Mugire Amahoro.”