Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko ruhagaritse by’agateganyo amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango, kubera impungenge zijyanye n’umutekano w’abahasengera.
Mu ibaruwa yo ku wa 17 Gicurasi 2025, yandikiwe Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wa Diyosezi ya Kabgayi, RGB yasobanuye ko ahaberaga ayo masengesho hatujuje ibisabwa mu bijyanye no kubungabunga ituze n’umutekano.
Ibi byemejwe nyuma y’isuzuma ryakorewe ku bitabiriye amasengesho yo ku wa 27 Mata 2025, aho abantu benshi bahahurira byateje umuvundo, ndetse bamwe bagakomereka.
RGB yagize iti: “Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abahasengera, amasengesho ngarukakwezi n’ayo ngarukamwaka yahagaritswe kugeza hafashwe ingamba zihamye.”
Kwa Yezu Nyirimpuhwe ni hamwe mu hantu hasurwa cyane n’abemera baturutse imihanda yose, ndetse buri kwezi hakabarirwa abarenga ibihumbi 80. Ni ahantu hafatwa nk’ahera, aho benshi bavuga ko bakirirwa indwara zitandukanye.
Mu ntangiriro za 2025, iyi Ngoro yashyizwe ku rwego mpuzamahanga, ijya ku rutonde rw’ahantu hakorerwa ubusabane na Yezu Nyirimpuhwe ku Isi hose.