Mbere yo gukina umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports, waje gusubikwa utarangiye, umutekano wari wakajijwe kuri Stade ya Bugesera n’aho ikipe yari icumbitse kugeza ubwo na nyuma ugikomeje gukazwa kugeza ku bwo nta wundi wemerewe kwinjira muri iyi stade uretse abashinzwe umutekano cyangwa abafite inshingano uri iyi kipe y’i Bugesera.
Ku wa 17 Gicurasi 2025, ni bwo hakinwe umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, wahuje Bugesera FC na Rayon Sports kuri Stade. Ni umukino wari wavuzwemo byinshi mbere ya wo kugeza ubwo abatoza babiri b’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera, bahagaritswe bakekwaho gucibwaho n’ikipe yo mu Nzove.
Mbere y’uko ukinwa, umutekano wari wakajijwe bidasanzwe kuri stade yitorezagamo ikipe yakiriye ndetse n’aho yari icumbitse. Ku munota wa 57, ni bwo Komiseri w’umukino, Munyemana Hudu, yafashe icyemezo cyo kuwuhagarika nyuma y’imvururu zateje umutekano muke ku kibuga kugera ubwo abafana batangiye gutera amabuye abasifuzi bo ku ruhande.
Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu basanzwe bafite ibikorwa bakorera muri Stade ya Bugesera, avuga ko nta n’inyoni itamba. Yavuze ko umutekano wakomeje gukazwa mbere y’uko hemezwa niba hazasubirwamo iminota yari isigaye ngo umukino urangire.
Ati “Naje kuhakorera inama nk’uko bisanzwe kuko ni ho nsanzwe nkorera, bambwira ko nta wemerewe kwinjira atari mu bashinzwe Umutekano cyangwa ngo abe umukozi wa Bugesera FC.”
Yakomeje agira ati “Ikipe yagumye mu mwiherero, abakinnyi bameze neza ndetse bakomeje gucungirwa umutekano bidasanzwe. Meya aherutse kuza asanga hari bamwe binjiye bari gukoreramo siporo, ahita abwira abashinzwe ngo babasohore.”
Yongeyeho ati “Umukinnyi utari kuza mu modoka y’ikipe, aguma hanze imodoka igasohoka akajyamo ikamwinjiza. Mbese abakinnyi batari ku rutonde rw’abifashishijwe ku mukino nta n’umwe muri abo wemerewe no kwegera stade. Ubu Camarade ni we byose aka kanya muri Bugesera FC. Ubwo bivuze ko abari kwitoza ari abari bifashishijwe n’ubundi ku mukino wa Rayon Sports.”
Kugeza ubu, nta bwo Ferwafa irabatangaza icyemezo nyuma y’ibyabereye kuri uyu mukino ukomeje guteza impaka, gusa amakuru avuga ko ava i Remera avuga ko bitarenze uyu munsi umwanzuro uza gutangazwa.