Nyuma y’uko umukino w’umunsi wa 28 wa Rwanda Premier League wari uhuje Bugesera FC na Rayon Sports FC usubitswe ku wa 18 Gicurasi 2025 ku munota wa 57 kubera imvura nyinshi yaguye, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko uwo mukino uzasubukurwa ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, saa kumi z’amanywa.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa Bugesera FC, umukino uzakomereza aho wari ugeze, ku munota wa 57, ibitego bikomeza kuba 2 bya Bugesera FC ku busa bwa Rayon Sports FC. Muri uwo mukino, nta bafana bemerewe kuwitabira, usibye abayobozi bazaba bemejwe n’ubuyobozi bw’icyubahiro bwa buri kipe.
FERWAFA yatangaje kandi ko abakinnyi bari mu kibuga ku munota wa 57 ari bo bazakomeza, nk’uko bigaragara kuri raporo y’umusifuzi. Abasifuzi bari bayoboye umukino barimo Patrick Ngaboyisonga n’abungiriza be, na bo bazasubukura umukino nk’uko byari bimeze mbere.
Ibi byemezo byafashwe nyuma y’inama y’akanama gashinzwe amarushanwa ka FERWAFA, yateranye ku wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025.