Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe adaciye ku ruhande yasubije Minisitiri wa Congo wongeye kwiha u Rwanda akanavuga ko u Rwanda ruri kubeshya ngo impunzi ruri gucyura zari zarafashwe na FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko bitangaje kubona Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yihutira guhakana ko Abanyarwanda bari gutaha batafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR nyamara byarasabye ko aho bari bacumbitse hafatwa na M23 bakabona kuhava mu mahoro basubira mu gihugu cyabo.

Kuva ku wa 19 Gicurasi 2025 u Rwanda rwakiriye abaturage barwo bari bamaze imyaka irenga 30 mu mashyamba ya Congo barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubabuza gutaha, ubabeshya ko abageze mu Rwanda bahita bicwa.

 

Kuva umutwe wa M23 wigaruriye igice kinini cy’u Burasirazuba bwa RDC muri Mutarama 2025, abari mu nkambi z’imbere mu gihugu basubiye mu byabo, na ho abanyamahanga batangira kureba niba batasubira mu bihugu byabo babifashijwemo n’ishami rya Loni ryita ku mpunzi.

Magingo aya abo bimaze kumenyekana ko bazataha mu Rwanda barenga 2500, igikorwa kigirwamo uruhare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, ribanza menyesha u Rwanda abifuza gutaha rukitegura kubakira.

Igikorwa cyo gucyura izi mpunzi ariko gisa n’ikitarashimishije Guverinoma ya RDC kuko itangazo Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yasohoye ku wa 24 Gicurasi 2024 ritera icyuhagiro FDLR, rikavuga ko impunzi z’Abanyarwanda zatahutse zari mu nkambi zashyizwemo na RDC zitegereje kuzohererezwa igihugu zikomokamo cy’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwa X yavuze ko bitangaje kubona iyo havuzwe iby’Abanyarwanda bafashwe bugwate na FDLR hasubiza Leta ya Congo.

Ati “Ubwo rero iyo tuvuze ku Banyarwanda bafashwe bugwate na FDLR (ibintu bibabaje bimaze imyaka 30) ni Guverinoma ya Congo yihutira gusubiza mu mwanya wa FDLR. Ntimukinahisha ubufasha muha uyu mutwe w’abajenosideri? Hanyuma niba Kinshasa yifuzaga gucyura izi mpunzi z’Abanyarwanda, kuki byasabye gutegereza ko AFC/M23 ifata ibice izo mpunzi zirimo zikabona gutaha?”

Yongeyeho ati “Niba mbere byaravugwaga ko u Rwanda rukura abaturage barwo mu gihugu kimaze imyaka 30 gifite amahoro rubajyana mu bice bidatekanya bya Congo byazahajwe n’intambara, iki ni cyo kinyoma cy’abanye-Congo, imvugo zishishikariza urwango n’ibikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda n’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.”

Uwamariya Valentine ubwo yari ageze mu Rwana yabwiye IGIHE ko kuba hafi y’umutwe wa FDLR byari biteye ubwoba.

Ati “Bazaga bakadushimuta, hari abo bazaga bagafata bakabajyana. Harimo abo bajyanye baranabica harimo uwitwa Dukundane. Twabagaho dufite ubwoba, tuzi ko baza bagatwara n’abandi nk’uko bajyanye aba mbere.”

Kugeza ubu abarenga 1500 bamaze gutaha ndetse abenshi bakiriwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, kuko iya Kijote babanje kujyanwamo ifite ubushobozi bwo kwakira abatarenze 500 gusa.

U Rwanda na RDC na HCR byagiranye amasezerano yo gufasha impunzi z’Abanyarwanda zishaka gutaha ku bushake, harimo ayashyiriweho umukono i Kigali ku wa 17 Gashyantare 2010 n’aya Kinshasa yo ku wa 24 Ukwakira 1994, ariko yose Congo ntiyigeze igaragaza ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa bitewe n’imikoranire ya hafi yagiranye n’abahoze mu butegetsi bwateguye kandi bugashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *