Police yatanze ukuri ku bafana byavugwaga ko ari aba Rayon Sports bateye amabuye abashinzwe umutekano ku mukino wa Apr Fc na Muhazi United ndetse n’imodoka y’abafana ba APR FC ikaba yategewe munzira igaterwa amabuye irimo abafana

Bamwe mu bafana bitabiriye umukino wa Muhazi United na APR FC bateye amabuye abashinzwe umutekano kuri Stade ya Ngoma, abandi bayatera imodoka yari itwaye abafana ba APR, ku bw’amahirwe ntihagira ukomereka.

Ibi ni bimwe mu byagaragaye kuri Stade ya Ngoma ubwo hakinwaga umukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu mukino warangiye APR FC itsinze Muhazi United 1-0, yegukana Igikombe cya Shampiyona cyabaye icya gatandatu yikurikiranya.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo umukino wari urangiye, hahise hasakara amashusho agaragaza abafana bamwe bari gutera amabuye abashinzwe umutekano kuri iki kibuga ahagana inyuma, bamwe banagaragara buriye uruzitiro, Byavugwaga ko ari abafana ba Rayon Sports gusa siko bimeze kuko ari abafana b’aya makipe yari ari gukina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo iyi sitade iherereyemo, Singirankabo Jean Claude, yabwiye IGIHE ko yavuye muri iyi stade nyuma y’abandi kandi ko nta kibazo na kimwe kidasanzwe cyagaragaye.

Uyu muyobozi yavuze ko abo bafana bateye amabuye bashobora kuba babikoze bashaka gusimbuka uruzitiro ngo binjire ariko ko nta muntu n’umwe ayo mabuye yakomerekeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, we yavuze ko abateye amabuye ari abafana bashakaga gusimbuka uruzitiro ngo binjirire ubuntu mu gice cy’inyuma, ariko ko abashinzwe umutekano bahise bahagera hakaba nta kibazo kidasanzwe cyabaye.

Ati “Ni abasore bashakaga kwinjira muri Stade ahagana inyuma, rero hari hariyo abashinzwe umutekano kuri Stade bababuzaga kurira ngo binjirire ubuntu, bateye amabuye rero kugira ngo abo bantu bagende hanyuma basimbuke binjirire. Polisi yaje kuhagera ba bantu bahita barekera aho nta kibazo kidasanzwe cyabaye.’’

Uretse abateye amabuye abashinzwe umutekano, ubwo abafana ba APR FC bari bageze mu Murenge wa Kabarondo mu isantere yaho, imodoka imwe yatewe amabuye ikirahure kirameneka ariko ku bw’amahirwe ngo nta muntu n’umwe wakomeretse.

Nyuma y’uyu mukino wabaye, Ikipe ya Muhazi United yo mu Burasirazuba irabura umukino umwe izahuramo n’Amagaju FC kugira ngo imenye niba izamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

1 thought on “Police yatanze ukuri ku bafana byavugwaga ko ari aba Rayon Sports bateye amabuye abashinzwe umutekano ku mukino wa Apr Fc na Muhazi United ndetse n’imodoka y’abafana ba APR FC ikaba yategewe munzira igaterwa amabuye irimo abafana”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *