Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Mibilizi yakoze impanuka, irenga umuhanda igonga n’umuntu wari utwaye igare 

Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi, igonga umunyegare arakomereka mu gihe yihutaga ijya kureba umurwayi.

Ni impanuka yabaye ahagana saa moya, ikaba yari igiye kureba umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kiyisilamu cya Bugarama, ikaba yagenderaga ku muvuduko uri hejuru nk’ujo bishimangirwa n’ababonye aho impanuka yabereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi Niyirora James, yavuze ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi umushoferi yari afite.

Ati “Umushoferi yafashe feri cyane biramugora, birangira ibirindutse amapine ajya hejuru ariko ku bw’amahirwe ntiyamurengana ngo ibarohe munsi y’umukingo.”

Yavuze ko ku bw’amahirwe umushoferi n’umuforomo ntacyo babaye nubwo umunyegare we bitamuhiriye agakomereka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *