Lewis Hamilton, umukinnyi uzwi cyane mu mukino wa Formula 1, yagaragaje ko gukinira muri Afurika, cyane cyane mu Rwanda, ari inzozi yifuza gushyira mu bikorwa mbere yo gusezera mu masiganwa. Uyu mukinnyi ufite ibikombe birindwi by’isi, avuga ko Afurika ari akarere gafite umwihariko mu mutima we, kandi ko yifuza cyane kubona Formula 1 isubira kuri uyu mugabane.
U Rwanda rugaragaza ubushake bwo kwakira irushanwa rya Grand Prix, nyuma y’igihe kirekire ritabera muri Afurika. Iri siganwa riheruka gukinirwa muri Afurika y’Epfo mu 1993, kandi kuva icyo gihe nta kindi gihugu cyo kuri uyu mugabane cyigeze cyongera kuryakira. Mu biganiro bye, Hamilton yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye, kandi rufite amahirwe yo kubona iri rushanwa. Ati: “Naganiriye n’abayobozi b’u Rwanda, bansangiza gahunda zabo zo kwakira Formula 1. Bagaragaje ubushake bwo gukora ibikenewe byose kugira ngo buzuze ibisabwa.”
Hamilton yagaragaje ko u Rwanda rufite umwanya wihariye mu nzozi ze. Yavuze ko mbere yaho, Las Vegas yari mu bintu by’ibanze yifuzaga kugeraho, ariko kuri ubu, Afurika, by’umwihariko u Rwanda, biri imbere ku rutonde rw’aho yifuza gukinira. “Ndizera ko umunsi uzagera nkakinira muri Afurika. U Rwanda ni igihugu gifite umwihariko kandi byaba ari ibintu by’agaciro gukinira muri iki gihugu cyiza,” Hamilton yabisobanuye atyo.
Kugeza ubu, ibihugu 34 byamaze kwakira irushanwa rya Formula 1, ariko muri Afurika ryigeze gukinirwa muri Afurika y’Epfo gusa. Ibi byatumye Hamilton n’abandi bakinnyi b’uyu mukino bagaragaza ko bibabaje kuba uyu mugabane udahabwa amahirwe yo kwakira iri siganwa rikomeye.
U Rwanda rufite gahunda yo gukomeza kwimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bikorwa by’imikino. Nk’igihugu gifite iterambere ryihuse, isuku, n’imiyoborere myiza, u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gutegura no kwakira amarushanwa akomeye, harimo na Formula 1. Ibi byiyongeraho ubwiza bw’akarere, imisozi, ibiyaga, ndetse n’abaturage bazwiho urugwiro.
Kwakira Formula 1 mu Rwanda byaba intambwe ikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo no kumenyekanisha igihugu ku ruhando mpuzamahanga. Hamilton ashimangira ko iri siganwa ritaba riharira gusa abakinnyi, ahubwo ryazamura ibikorwa by’ubucuruzi, ubukerarugendo, n’ubusabane hagati y’Abanyarwanda n’abakunzi b’uyu mukino baturutse impande zose z’isi.
Kugira Formula 1 muri Afurika, cyane cyane mu Rwanda, byafasha mu gukuraho icyuho cy’akarengane kagaragaye mu kubura irushanwa ku mugabane. Kuri Hamilton, aya ni amahirwe akomeye yo gushyira ku karubanda iterambere rya Afurika no kwerekana ko yiteguye kwakira amarushanwa y’isi ku rwego rwo hejuru.
Hamilton yasoreje ku gushimangira ko nubwo afite inzozi zo gukinira mu Rwanda, icyo cyemezo kiri mu maboko y’ubuyobozi bwa Formula 1. Gusa ashimangira ko ari umwe mu bazaharanira ko iyi nzozi iba impamo. “Formula 1 ni umukino w’isi yose, kandi Afurika ni umugabane ukwiye gusangirwa ayo mahirwe,” yasoje avuga.