Yasutse amarira muri studio! Umunyamakuru Mahoro Nasri wa B&B Kigali FM yarize nk’umwana muto nyuma y’ibyo abanyamakuru bakorana bamukoreye – VIDEWO 

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, mu birori byo gusoza kogeza Shampiyona y’u Bwongereza byabereye kuri B&B Kigali FM, umunyamakuru Mahoro Nasri yakoze agashya ubwo yahembwaga igihembo cy’ishimwe kubera uburyo yitwaye neza mu kiganiro Sports Bar.

Uyu munyamakuru wamenyekanye mu kugaragaza ubuhanga mu busobanuro bw’imikino, yashyikirijwe laptop nshya nk’ishimwe ry’akazi ke kadasanzwe yakoze mu gihe cya shampiyona. Akimara kuyakira, Nasri ntibyamukundiye kwihangana, asuka amarira y’ibyishimo muri studio, agaragaza ko atari yiteze igihembo nk’icyo.

 

Ibi birori byaranzwe n’ibihe byihariye aho hatanzwe n’ibindi bihembo birimo n’icyahawe Fuadi Uwihanganye, wagizwe Umuyobozi mwiza w’Ikiganiro B&B Sports Bar.

Iki gikorwa cyari kigamije gushimira abakozi bitwaye neza no gukomeza guteza imbere ikiganiro Sports Bar cyakunzwe cyane n’abakunzi b’imikino mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *