Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari muri BK Arena i Kigali, aho yitabiriye umukino ukomeye wa Basketball wahuje ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda n’iya Nairobi City Thunder yo muri Kenya, mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025.
Ni umukino wari ishiraniro ry’amatsiko menshi, aho Obadiah Noel yatsinze amanota atatu y’ingenzi ku isegonda rya nyuma, afasha APR BBC gutsinda Nairobi City Thunder ku manota 77-74. Uyu mukino wari umwe mu y’ingenzi muri iri rushanwa, kuko wemeje burundu ko APR BBC ibonye itike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo.
Ikipe ya APR BBC, izwi nk’iy’Ingabo z’u Rwanda, yakomeje mu kindi cyiciro cy’irushanwa nk’ikipe ya kabiri mu itsinda, inyuma ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya, nayo yabonye itike y’imikino ya nyuma.
Itsinzi ya APR BBC ni intambwe ikomeye ku mupira w’amaboko mu Rwanda, by’umwihariko muri Basketball, kuko igaragaza uburyo amakipe yo mu gihugu akomeje kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.