Kalisa Bruno Taifa, umwe mu banyamakuru b’imikino bamenyekanye cyane mu Rwanda, yatangaje ko agiye gutangiza radiyo nshya, avuga ko ari umushinga uteganijwe gutangira vuba.
Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Max TV, Kalisa Bruno Taifa, usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko agiye gutangiza radiyo nshya.
Yagize ati: “Ni gahunda imaze igihe itekerezwaho, ubu tugeze ahashyira mu bikorwa.”
Iyo radiyo ngo izibanda cyane ku makuru ajyanye n’imikino, imyidagaduro, ubukungu ndetse n’amakuru rusange.
Ku bijyanye n’amakuru yavugaga ko iyi radiyo yaba ije guhangana cyangwa gusenya iy’umunyamakuru, Sam Karenzi, Kalisa Bruno yahakanye ibyo bivugwa, ashimangira ko atari intambara y’itangazamakuru ahubwo ari ubucuruzi.
Yongeyeho ko n’amakimbirane bivugwa ko yaba ari hagati ye na Karenzi atariyo, ko ahubwo bakiri abantu basangiye urugendo mu mwuga, kandi batigeze bagirana ikibazo kihariye.