Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yitegura umukino wa gicuti uteganyijwe muri Kamena 2025, izaba ifite imbaraga nshya z’umukinnyi ukiri muto ariko wigaragaza cyane mu ikipe ya Luton Town FC yo mu Bwongereza. Uwo si undi ni Claude Kayibanda, umunyarwanda wavukiye i Burayi ariko wiyemeje kwitangira igihugu cye cy’amavuko.
Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, ndetse rimwe na rimwe agasubira inyuma mu bwugarizi, yavutse ku babyeyi b’Abanyarwanda ku itariki ya 28 Gicurasi 2006 mu Bwongereza. Yatangiye gukina ruhago afite imyaka 12, aho yanyuze mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Focus Football, mbere yo kwinjira muri Luton Town mu 2018.
Kayibanda amaze gukurira mu byiciro bitandukanye by’iyi kipe, harimo U13, U18 na U21. Mu kwezi kwa Nzeri 2024, yasinye amasezerano ye ya mbere nk’umukinnyi uri mu rugendo rwo kwiteza imbere (professional development contract), ashimangira icyizere ikipe imufitiye.
Mu minsi ishize, uyu musore yagaragaje impano ye ubwo yatsindaga igitego mu mukino Luton Town U21 yatsinzwe na Burnley U21 ku bitego 4-1. Nubwo batsinzwe, Kayibanda ni we watsindiye ikipe ye igitego rukumbi, ibintu byashimishije abafana n’abatoza be.
Kuba atarigeze akinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza cyangwa iy’u Rwanda mu byiciro by’abato, byatumye FERWAFA itangira kumwegera kugira ngo abe yakwitabira Amavubi. Biteganyijwe ko azaba ari mu bakinnyi bazahamagazwa mu mukino wa gicuti Amavubi azakina na Algeria muri Kamena 2025.
Uwo mukino uteganyijwe kuzabera muri Algeria, mbere y’uko iyo kipe ya Maghreb ikina na Suwede i Stockholm. Kuri Kayibanda, uwo mukino uzaba ari amahirwe yo gutangira urugendo rwe mpuzamahanga, yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Claude Kayibanda ni umwe mu bakinnyi bitezweho kuzamura urwego rw’Amavubi mu minsi iri imbere. Ubuhanga bwe mu gucunga umupira no kuyobora bagenzi be mu kibuga, kimwe n’ubushake bwo gukorera igihugu, ni bimwe mu bituma abafana b’u Rwanda bamwitezeho byinshi.
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gutegerezanyije amatsiko urutonde rw’abakinnyi bazahura na Algeria, izina rya Kayibanda riri mu mazina mashya ashobora kugaragaza impinduka nziza muri ruhago y’u Rwanda.