Uyuwe amakipe azamwumva mu mikino nyafurika! APR FC yiteguye gutanga amamiliyoni kuri rutahizamu w’umunya-Ghana ufite umuvuduko udasanzwe yazifashisha muri CAF Champions League

Ikipe ya APR FC ikomeje urugendo rwo kwiyubaka no gushaka abakinnyi bashobora kuyifasha ku rwego mpuzamahanga, aho kuri ubu yagaragaje inyota yo gusinyisha umukinnyi ukomoka muri Ghana witwa Evans Osei Wusu. Uyu musore w’imyaka iri mu kigero cyiza cy’abakinnyi bakiri bato, azwiho ubuhanga n’umuvuduko mu kibuga, akaba amaze kwigaragaza cyane muri shampiyona ya Ghana.

Evans Osei Wusu yakiniraga ikipe ya Samartex FC, imwe mu makipe ahatanira igikombe mu cyiciro cya mbere muri Ghana. Mu mwaka w’imikino ushize, uyu mukinnyi yakinnye imikino 27, atsindamo ibitego 11, anatanga imipira 8 yavuyemo ibitego (assists). Ibi byatumye afatwa nk’umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu ntsinzi za Samartex FC.

Urebye iyi mibare, Osei Wusu yagize uruhare rutaziguye mu bitego 19 muri shampiyona y’uyu mwaka, bikagaragaza neza ko ari umukinnyi ushobora kugirira APR FC akamaro kanini cyane cyane mu mikino ya shampiyona y’imbere mu gihugu ndetse no mu marushanwa nyafurika nk’aya CAF Champions League n’andi.

APR FC, nk’ikipe ifite amateka akomeye mu Rwanda no mu Karere, ikomeje gushaka abakinnyi bafite ubunararibonye n’ubushobozi bwo guhagararira neza igihugu ku rwego mpuzamahanga. Niba ibiganiro bigenda neza, Evans Osei Wusu ashobora kwinjira mu bakinnyi bashya bazagaragara mu mikino y’iyi kipe mu mwaka w’imikino utaha.

Gushyira imbaraga mu gushaka abakinnyi bo hanze y’igihugu bigaragaza intego APR FC ifite yo kutihugiraho ahubwo ikagendera ku ntego ndende z’ubukaka bwayo.

Turakomeza gukurikirana iby’uyu mukinnyi n’uko ibiganiro bigenda kugira ngo tumenye niba koko azaba umwe mu bakinnyi bashya bazambara umwambaro wa APR FC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *