Kutagaruka mu ikipe nabyo byaravuzwe! Umutoza Robertihno wa Rayon Sports watashye iwabo, amerewe nabi

Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho ntazatoza umukino wa Police Fc nyuma yo kumenyesha ikipe ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’ijisho agomba kubanza kubagwa.

Amakuru  ahari ni uko Robertinho yasabye uruhushya ikipe rwo kujya mu biruhuko no kwivuza, agenda tariki ya 26 Ukuboza 2024.

Nyuma yo kugenda havuzwe ko ashobora kutagaruka mu ikipe, ariko Perezida wa Rayon Sports, Twagirisentu Thaddée, yashyize umucyo kuri iki kibazo avuga ko ari uburwayi bwatumye atinda.

 

Ati “Yohereje ubutumwa buvuga ko bagiye kumubaga ijisho kuko bitagenze neza bituma atabona uko agaruka. Ariko nkurikije uko tubanye na Robertinho n’uko dukorana, nibaza ko atatubeshya.”

 

Rayon Sports yoherereje itike Robertinho yo kuba yagaruka mu Rwanda tariki ya 2 Mutarama 2025, ariko ntabwo azatoza umukino uzahuza Gikundiro na Police FC mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Iyi kipe izaba ifitwe n’Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Quanane Sellami, uzayifasha guhangana n’iyi kipe ikomeye kugira ngo ishimangire umwanya wa mbere wa iriho kugeza ubu n’amanota 33.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *