Inkumi yari yatumweho kwica Gen. Sematama wa Twirwaneho yafashwe

Ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi, muri Centre ya Mikenke hafatiwe umukobwa wari watumwe kwica Général de Brigade Sematama Charles ukuriye umutwe wa Twirwaneho.

Amakuru avuga ko ubwo uwo mukobwa yageraga  mu Mikenke yari yashatse uko yagera ku basirikare bamufasha kumuha numéro ya Telefoni y’uriya Jenerali.

Bivugwa ko yifashishije umwe mu badamu bagemura mu kigo cya gisirikare gikoreramo abasirikare ba Twiraneho yijeje $500 mu gihe yaba ashoboye kumubonera numéro ya Telefoni ya Sematama.

Uyu mudamu ngo yaje kubibwira bamwe mu basirika ba Twirwaneho ko hari umukobwa utazwi wamusabye kumufasha gushaka nimero y’umuyobozi wabo, ibyatumye bahita bamufata.

Uyu mu ibazwa ngo yemeye ko yari yaraye mu kigo cya gisirikare cy’Ingabo z’Abarundi na FARDC (kwa Colonel witwa Nyamusaraba) nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abihamya.

Bivugwa kandi ko FARDC n’Abarundi ari bo bari bamutumye kuri uriya Jenerali.

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC zatangiye kugera amajanja Gén. Sematama, nyuma y’amezi make ryivuganye Gén. Michel Rukunda Alias Makanika wahoze ari umuyobozi w’uriya mutwe urengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Makanika yiciwe mu gitero cya drone yagabweho na FARDC; nyuma y’urupfu rwe asimburwa na Sematama.

Nyuma y’urupfu rw’uriya ‘commander’ kandi Twirwaneho yahise itangaza ku mugaragaro ko yafashe icyemezo cyo kwinjira mu ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *