Umunyamideli w’Umunyarwandakazi, Kate Bashabe, yamaganye yivuye inyuma ibihuha bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushinja gushaka kurushinga n’imbwa ye. Ibi yabivuze nyuma yo kwifuriza imbwa ye isabukuru y’imyaka icyenda, ibintu bamwe bafashe nabi bagatangira gukwirakwiza amagambo amutuka.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Bashabe yagaragaje ko yatewe agahinda n’abamushinja ibintu bidafite ishingiro. Ati: “Reka mbabaze namwe mumbwire, nk’umuntu wifata akavuga ngo ngiye gushakana n’imbwa aba ari muzima?”
Yongeyeho ko urukundo afitiye imbwa rutarimo ikindi kintu cyihishe, kandi ko azakomeza kuzitaho uko asanzwe abikora. Yagize ati: “Nkunda imbwa, nzikunda nk’imbwa… sinzahagarika kuzikunda, rero mubyakire.”