Abaturage bahatuye batangaje umubare w’abantu biganjemo Abagore n’abana bapfiriye mu gace M23 igenzura muri iki cyumweru gishize

Abantu bagera kuri 38 barimo abagore n’abana bishwe hagati ya tariki ya 26 kugeza kuya 31 Gicurasi 2025 muri Gurupema ya Mutanda, iherereye muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagenzurwa n’inyeshyamba za AFC/M23.

Amakuru yaturutse mu baturage baho avuga ko ubwicanyi buheruka bwabaye ku wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi, ubwo Muhindo Sabuni Philémon, wari umuyobozi w’umudugudu wa Kirima, yicirwaga ku isoko rya Kashalira n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.

Uyu muyobozi bivugwa ko yari aherutse gushyirwaho n’ubuyobozi bwa M23, bwafashe aka gace kuva mu mezi makeya ashize.

Ibindi bikorwa by’urugomo n’umutekano muke nabyo byagiye bigaragara muri Gurupema za Bambo na Tongo, Sheferi ya Bwito nabyo bigenda bikorwa n’abantu batazwi bitwaje intwaro.

Hari kandi n’andi makuru yemeza ko amazu agera kuri 543 yatwitswe, cyane nko munsisiro za Marangara, Runzenze, Butare, Kanyangiri, Kasali, Kanyatsi, Mashango, Kibwe, Nyenyeri na Buhambi, aho hose akaba ari muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu mpera z’ukwezi kwa 5 dushoje nabwo abarwanyi ba Wazalendo batwitse amazu agera ku icumi mu mudugudu wa Butare, aho bakekaga ko ba nyirayo bakorana na M23.

Nubwo ubu hari agahenge ku rugamba, umwuka w’ubwoba uracyari wose muri Gurupema ya Bwito aho abaturage bari mu bwigunge no mu gahinda gakoemeye, kubera impungenge z’ibishobora kongera kubabaho.

Ibi bibaye mu gihe AFC/M23 iherutse gushyira ahagaragara raporo y’impapuro 32 ibeshyuza amakuru y’uko umutekano w’abaturage wifashe mubice igenzura, ahanini igashinja leta ya Kinshasa ko ariyo icaruhinga nyuma ikagaruka kwica abaturage nkuko byagenze mu bitero bitandukanye byibasiye abaturage mu mujyi wa Goma na Bukavu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *