Barashoboye ariko ntibashobotse? Hakim Sahabo na Rafael York bakomeje kunaniza Amavubi

Hakim Sahabo ukinira Standard de Liège yo mu Bubiligi, na mugenzi we Rafael York ukinira ZED FC mu Misiri, banze kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Aba ni bamwe mu bakinnyi Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche, yifuzaga kuzitabaza ubwo azaba akina imikino ya gicuti n’Ikipe y’Igihugu ya Algeria.

Kutitabira kw’aba bakinnyi bombi byavugishije benshi bongera gusubiza amaso mu myaka yatambutse, dore ko atari ubwa mbere ibyabo bibaye agatereranzamba mu Ikipe y’u Rwanda.

Bombi ni abakinnyi bo mu kibuga hagati, ndetse bigaragarira bose ko ari abahanga ku myanya bakinaho, gusa ku mukinnyi w’umupira w’amaguru ntabwo biba bihagije ngo agere ku gasongero.

Mu 2024, ni bwo ibibazo by’aba bakinnyi byatangiye kugaragara bitewe n’uko umutoza watozaga Amavubi, Torsten Frank Spittler, yeruye akavuga ko atazongera kwifashisha aba bakinnyi.

Ibi byatewe n’uko bombi bagaragazaga imyitwarire mibi mu Ikipe y’Igihugu, kandi byari bimwe mu by’ingenzi uyu mutoza ukomoka mu Budage yahaga agaciro.

Hakim Sahabo yihanganiwe inshuro nyinshi mu Ikipe y’Igihugu, rimwe na rimwe umutoza akanamutegeka kujya aba mu cyumba kimwe na Kapiteni Bizimana Djihad, ngo amugire inama gusa agakomeza kunanirana.

Spittler yagize ati “Anteza ibibazo cyane kubera uburyo afata ibintu. Menya nta mukinnyi ndaganira cyane nka we. Abatoza banyungirije baraganiriye, yewe namushyize no mu cyumba kimwe na kapiteni ngo baganire ariko yanze guhinduka.”

Sahabo w’imyaka 19 yahawe ubutumire ngo azakine umukino wa gicuti na Algérie, ariko we avuga ko akeneye ikiruhuko nyuma yo gusoza imikino ya Shampiyona yo mu Bubiligi, yarangiye K. Beerschot V.A yari yaratijwemo imanutse.

Gusaba ikiruhuko ntibyari umwanzuro mwiza kuri we kuko mu byo yari akeneye harimo n’imikino y’Amavubi kugira ngo nasubira muri Standard de Liège azagirirwe icyizere ndetse n’urwego rwe ruzamuke.

Adel Amrouche ntiyishimiye igisubizo yahawe na Hakim Sahabo ndetse yarahiye ko atazongera kumuhamagara.

Ibya Rafael York bijya gusa n’ibya Sahabo, dore ko mu mwaka ushize yahishe Ikipe y’Igihugu ko afite imvune, agatuma umutoza amukinisha bitari ngombwa.

Kwanga kwitabira ubutumire bw’Amavubi nta mpamvu yigeze atanga, bishobora kumufungira inzira zimuganisha mu Ikipe y’Igihugu kuko imyitwarire mibi iri mu bintu Adel Amrouche adakunze kwihanganira.

Amakosa y’aba bakinnyi bombi akeneye kwitonderwa, kuko rimwe na rimwe ashobora kugonganisha inzego zireberera umupira w’amaguru.

Mu mwaka ushize ubwo bayakoraga, Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Munyantwali Alphonse, yavuze ko bikomeye batandukana n’umutoza, byanarangiye agiye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *