Ikipe ya APR FC iri mu biganiro n’umutoza w’umunya-Tunisia Nabil Maâloul, ariko impande zombi zitumvikanye ku bijyanye n’umushahara.
Uyu mutoza wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga, yigeze gutwara CAF Champions League mu 2011 hamwe n’ikipe ya Espérance Sportive de Tunis. Nanone kandi, ni we wajyanye ikipe y’igihugu ya Tunisia mu gikombe cy’Isi (FIFA World Cup) mu 2018.
Maâloul yatanze igiciro cya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, amafaranga azajya anakoreshwa mu guhemba itsinda ry’abatoza bamufasha. Ibiganiro byabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), ariko impande zombi ntiziragera ku mwanzuro wa nyuma.
APR FC, ikomeje gushaka umutoza ufite ubunararibonye bwo gufasha ikipe kugera ku rwego rwo hejuru mu mikino nyafurika, nyuma y’imyaka yikurikiranya ihora itsindwa hakiri kare.
Amakuru yizewe yemeza ko ibiganiro bigikomeje, ndetse uruhande rwa APR FC rukiri mu isesengura ryimbitse kugira ngo hafatwe icyemezo cya nyuma.