Niyibizi Ramadhan wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, yahamagawe gukora igeragezwa mu ikipe ya Cavalry FC

Umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda ukinira ikipe ya APR FC, Ramadhan Niyibizi, yahawe ubutumire n’ikipe ya Cavalry Football Club yo muri Canada kugira ngo ajye gukora igeragezwa ry’iminsi 30.

Uyu musore uri hafi gusoza amasezerano ye muri APR FC, yitezweho kwitwara neza muri iri geragezwa rizabera mu mujyi wa Calgary, mu Ntara ya Alberta, ku kibuga cya ATCO Field, kuva tariki ya 21 Nyakanga kugeza ku ya 21 Kanama 2025.

Ikipe ya Cavalry FC, ikina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Canada (Canadian Premier League), yashinzwe mu myaka 7 ishize kandi ikaba iri mu makipe 8 ahatanira igikombe muri icyo gihugu. Buri kipe ikina imikino 28 mu mwaka w’imikino.

Mu ibaruwa y’ubutumire yashyizweho umukono n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Cavalry FC, Tofarati Fakunle, havugwamo ko ibijyanye n’urugendo, icumbi n’ibiribwa byose bizishyurwa n’iyo kipe. Ikindi ni uko bazamucumbikira ndetse bakamukorera isuzuma ry’imyitwarire, imbaraga z’umubiri n’ubuzima rusange.

Naramuka agaragaje ubushobozi buhambaye kandi akemezwa n’abaganga b’iyo kipe, ashobora guhabwa amasezerano yo gukinira Cavalry FC nk’umukinnyi w’umwuga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *