Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwibagirwa ibyo gukinirwa na Rafael York na Hakim Sahabo mu Ikipe y’Igihugu, kuko adakunda umukinnyi urutisha igihugu amafaranga.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, ubwo yavugaga ku myiteguro y’umukino wa gicuti uhuza u Rwanda na Algeria kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kamena.
Adel yavuze ko ari umukino yageneye gusuzumiraho abakinnyi bashya yahamagaye mu Ikipe y’Igihugu, anakomoza ku banze kwitabira kandi yarabitabaje.
Ati “Mu by’ukuri uyu ni umukino turi gusuzumaho bamwe mu bakinnyi, mu rwego rwo kubaka ikipe nshya. Hari bamwe bayikuyemo nta ruhare nabigizemo ahubwo bigira mu bindi barutisha igihugu. Twe duhari turi kureba ejo heza h’ikipe yacu.”
“Ni amahirwe kuri twe kuba tugiye gukina uyu mukino kuko turaba duhanganye n’ikipe ikomeye kandi ifite abafana. Abakinnyi baje mu Ikipe y’Igihugu bameze neza kandi ndabishimiye.”
Adel ukomoka muri Algeria, akomeza avuga ko atanejejwe n’abakinnyi barimo Rafael York na Hakim Sahabo banze gukinira Amavubi, we akabifata nko gukinisha ibendera ry’igihugu.
Ati “Hari ibyo ntishimiye kuko hari imico umuntu akwiriye gukosora igihe yambaye iri bendera. Iri bendera ntabwo ari iryo gukinishwa, nta n’umwe uri hejuru yaryo. Ubwo nabonaga hari abanze guhagararira igihugu, naratunguwe cyane kuko ni ukwirengagiza amateka yacyo.”
“Abo rero ntibakiri inshuti zanjye ntibazigera banaba zo. Nimushake mubyandike mubishyire aho ari ho hose, mubamamaze haba kuri Facebook n’ahandi. Ntibazagaruka na rimwe. Iri bendera rirabaruta cyane. Nta muntu ukina n’ikipe y’igihugu, wenda nimva hano bazagaruka, ariko igihe nkihari mubibagirwe.”
Adel w’imyaka 57, avuga ko intego ze ari ukubaka ikipe itera imbere kandi y’abakinyi bakunda igihugu, aho gukinisha abakinnyi bishyurwa kugira ngo bagihagararire.
Ati “Ngendera mu murongo wa Perezida w’Igihugu [Paul Kagame]. Twifuza igihugu gitera imbere, kirimo kubaha no kugikunda. Ndashaka abakinnyi nibashake babe bari hasi ariko bafite umutima. Wa mukinnyi udasaba amafaranga ngo ahagararire igihugu.”
Abakinnyi bahamagawe ariko batari muri Algeria ubu ni Hakim Sahabo wa Standard de Liège yo mu Bubiligi wavuze ko yifuza akaruhuko nyuma yo gusoza shampiyona, Rafael York wanze kwitabira nta mpamvu agaragaje, Samuel Gueulette ufite imvune ndetse na Manishimwe Djabel wangiwe kwinjira muri iki gihugu.