Urubuga rwa Netflix, ruzwiho gutambutsa filime n’uruhererekane rwakunzwe ku isi, rwibeshye rutangaza itariki nyayo y’iturika rya Season ya Gatatu ya ‘Squid Game’. Iyi season itegerejwe n’abakunzi benshi izajya hanze ku itariki ya 27 Kamena 2025, nk’uko amakuru yamaze kwemezwa.
Mu mashusho magufi yo kwamamaza yageze kuri YouTube Channel ya Netflix yo muri Koreya y’Epfo, Netflix yashyizeho iyi tariki mu buryo bw’impanuka, ariko ako kanya bahita bayakura, nubwo abari bamaze kuyabona batangiye kubyandika ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi season, izwi nk’iyanyuma y’uru ruhererekane rwakunzwe cyane kuva rutangiye mu mwaka wa 2021, izarangiza inkuru yari yarasize benshi badasinzira kubera amatsiko n’uburyohe bw’imigendekere yayo. Netflix yari iherutse gutangaza ko Season ya Gatatu izaba ari yo isoza burundu uru ruhererekane rw’ibikorwa birimo amarushanwa y’ubuzima n’urupfu.
Filime ya ‘Squid Game’ yabaye icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga kubera ubuhanga bwayo mu kugaragaza ukuri ku buzima bw’abantu bafite ibibazo by’ubukene, amarushanwa y’igitsure, n’uburyo bwo gushaka amahirwe mu buzima. By’umwihariko, abakunzi bayo bategerezanyije amatsiko uko inkuru izarangira n’uko ibibazo byasizwe mu zindi seasons bizasubizwa.
Nubwo Netflix yagerageje guhisha amakuru y’iyi tariki, abakunzi ba ‘Squid Game’ batangiye gushyushya imbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko iyi season izaba ifite byinshi byo gutungurana.
Igihe cyo gutegereza kirasatira iherezo! Noneho biragaragara ko 27 Kamena 2025 izaba ari umunsi utazibagirana ku bakunda uru ruhererekane rw’amateka rwabaye icyitegererezo ku isi yose. Netflix irategerejweho gutangaza andi makuru arambuye mu minsi iri imbere.