Byagarutsweho ku wa 2 Kamena 2025 mu kiganiro RIB yagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku icuruzwa ry’abantu mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko ku itariki 23 Mata 2025 u Rwanda rwacyuye mu gihugu Abanyarwanda 10 bari barajyanywe gucuruzwa mu gihugu cya Myanmar mu gihe abandi batanu hagishakwa uko na bo bacyurwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yatangaje ko mu bantu 57 bafashwe mbere y’uko bajyanwa gucuruzwa harimo abagore 52 n’abagabo 5.

Umuvugizi wa RIB yasobanuwe uburyo 5 bukunze gukoreshwa muri ubu bucuruzi:

Amayeri ari gukoreshwa harimo websites, Company zibeshya ngo zifasha abantu kujya hanze, hari abajyanwa n’inshuti zabo, abandi ni pass cq urukundo muyandi magambo!
RIB yibukiye urubyikuro kwirinda gushamaduka bakagira amakenga kuko ariya mafoto mubona benshi bapostinga ari edit..

Phase 1 baboherereje link ngo ni Job Opportunity,
Phase 2 bakubwirako ugomba gushaka VISA
Bakakubwirako amafaranga wakoresheje bazayagusubiza,
Phase 3 bakubwira noneho uburyo bwo kugenda, iyo ntamafaranga ufite barayiguha ariko waba uyafite barayikugurira! Kuko baba bamaze kukubonamo ubudage bazakugurisha bakigaruza ayabo!

Phase 4 noneho bakubwira uko uzasubiza mu gihe Immigration yaba ikubajije icyikujyanye, bakubwira uko uragenda wambaye ndetse bakakubwira gushaka amafaranga yamadorari kugirango kuri Immigration batakubaza uko uzabaho ukabura icyo usubiza, bakubwira buryoki ugomba kubigira ibanga kuko ngo benewanyu bakuroga!,

Phase 5 ugera noneho ku kibuga cy’indege! Ukisanga mu gihugu utarugiye! Kuko babandi 10 bagiye muri Thailand ariko baza kwisanga muri Miamali, usanga abantu icyo gihe bahinduriwe amazina bitwa Package! Baguhererekanya mu modoka nyuma bakakwaka Telephone, passport nibindi bikuranga! 

AMATEGEKO AVUGA KO ICYI CYAHA GIHANWA HASHINGIWE KU BICE BIKURIKIRA:

1. Gushaka abantu, kubatwara ndetse no kubohereza.
Bisigaye bikorerwa online, amahirwe ya online kuki wumva ariwowe agenewe? Ubwawe urabizi ako kazi ntugakwiye ariko ugasanga urashishikaye! Ngo Bruce yo mu buganga kandi warize ubwubatsi! nuko bakaguha itike irengeje ama dollar 500$ kuko aziko azakubyaza inyungu! Ugakora akazi hishyurwa undi! Ubucakara! Uburetwa! Gukinishwa Prono! Gushyingirwa ku gahato! Kukugira usabiriza, kugushyira mu mitwe yitwaje intwaro, kumugira umucakara, guha umwana umuntu utaramubyaye ngo amugire umwana we ariko hagamijwe inyungu, guca inyingo z’umubiri, gukoresha umuntu bugatwe ngo hishyurwe umwenda wa ya mafaranga baguhaye ngo ya ticket… byose bigize icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ndetse kurwanya icyo cyaha biragoye kuko umunyarwanda yaciye umugani ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva!

2. Uwashutse uwo wacurujwe

3. Impamvu uwo muntu yajyanywe…

 

RIB ivuga ko impamvu abagore ari bo biganje mu bajya gucuruzwa ari uko abajya gucuruzwa ahanini bakoreshwa uburaya .

Imibare y’abakumiriwe gucuruzwa mu mahanga yarazamutse kuko kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2024 u Rwanda rwakumiriye abantu 39 bari bagiye gushorwa muri ibyo bikorwa bibi.

Dr. Murangira yavuze ko imibare y’abashorwa mu bucuruzi bw’abantu hatitabwa ku bwinshi bwabo kuko niyo yaba umuntu umwe ku gihumbi biba bivuze ikintu gikomeye cyane kuko nta muntu ugomba gucuruzwa.

Ati “Ububi bw’icuruzwa ry’abantu bugomba kureberwa ku buryo bw’iteshagaciro aho umuntu ahindurwa igikoresho cyangwa agahindurwa igicuruzwa mu nyungu z’undi.”

Dr. Murangira yasabye ubufatanye mu kurwanya icuruzwa ry’abantu kuko hari bamwe mu bafashwa n’ababyeyi babo kujya muri ubwo bucuruzi cyangwa abantu bo mu muryango.

Ati “Kurwanya iki cyaha birimo imbogamizi aho bamwe mu bashaka kujyanywa muri ubwo bucuruzi baba bumva ubabujije amahirwe yo kujya kureba abakunzi beza bari biboneye mu mahanga cyangwa akazi keza bari bahawe.”

Nubwo abagiye bagarurwa n’abakumiriwe ku kibuga cy’indege inzira yabo yari mu Rwanda ariko, Dr. Murangira yavuze ko mu gihugu nta bucuruzi bw’abantu buhakorerwa uretse gusa kuhanyura.

Ati “Mu Rwanda nta bucuruzi bw’abantu buhakorerwa ariko hari abashobora kuhanyuzwa bo mu bihugu duturanye ariko iyo bimenyekanye barakumirwa. Ikindi ni uko u Rwanda ruri mu bihugu bishyira imbaraga kugarura mu rugo abantu bagiye gucuruzwa.”

Aho Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko hari ibindi byaha bishobora kugirana isano n’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda.

Yatanze urugero ku kabyiniro kavumbuwe mu 2024 i Kigali k’ababyina bambaye ubusa agaragaza ko byarimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina mu nyungu z’undi muntu asaba ko ibimeze nka byo Leta itabyihanganira ndetse asaba n’abandi kubyamagana muri rusange.

RIB igira abantu inama zo kugira amakenga ku babashukisha amahirwe atandukanye mu mahanga kandi bazi neza ko nta muntu bahazi cyangwa indi mpamvu yatuma ari bo batoranywa ngo bahabwe ayo mahirwe.