Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyatangaje ko cyungutse abasirikare bari bamaze igihe bahagwa amahugurwa mu bijyanye no gukora ubutasi.
Ku wa Kane tariki ya 5 Kamena ni bwo ziriya ntasi zasoje amahugurwa y’amezi atandatu zakoreraga ahitwa Kinanira.
FDNB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko ziriya ntasi zayo nyuma yo guhabwa imyamyabushobozi zasabwe “gukoresha ubumenyi zahawe mu nyungu z’igihugu”.
Ni intasi zirimo n’ab’igitsina gore.
U Burundi icyakora nyuma y’uko bariya basirikare basoje amasomo, bwahawe inkwenene ndetse bunanengwa gushyira hanze amafoto y’abatasi babwo, nyamara akazi bazakora gasanzwe ari ibanga.

