Akaboga kabonetse bihagije; Inka zirenga 300 zabazwe ku munsi wa Eid al Adha

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko mu kwizihiza umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid al Adha, mu gihugu hose wateguye inka 300 zigomba kubagwa mu gusangira n’abatishoboye.

Uyu munsi benshi bakunda kwita ’Ilayidi’, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye n’ibindi bikorwa bigamije gusangira n’abandi.

Mu matungo akunze kubagwa kuri uyu munsi harimo inka, ingamiya n’amatungo magufi nk’intama cyangwa ihene bikuze.

Buri muyisilamu wese wizihiza uwo munsi aba ashobora kubaga itungo bijyanye n’ubushobozi bwe, hanyuma igitambo cye akakigabanya mu byiciro bitatu birimo icyo gusangira n’umuryango we, gusangira n’abaturanyi ndetse no guha abakene.

Mu rwego rwo kwifatanya n’abayisilamu badafite amikoro ku buryo bashobora kubona ibitambo, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda utegura igikorwa cyo kubaga inka zigasaranganywa ab’amikoro make.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yatangaje ko muri uyu mwaka, hateguwe inka zirenga 300 zatwaye arenga miliyoni 190 Frw.

Ati “Twateguye site hirya no hino aho ibitambo bitangirwa, ni igikorwa gikomeza na nyuma y’iminsi itatu. Nk’uko mubizi rero igitambo ni inyungu zo kwimakaza urukundo ariko ni n’ifunguro rifasha abatishoboye kugira ngo nabo bishimane n’imiryango yabo ku munsi w’ilayidi kuko ari uw’ibyishimo.”

Yavuze ko izo nka zirenga 300 buri imwe igomba gutwara nibura ibihumbi birenga 630 Frw kugeza ibazwe.

Yerekanye ko muri iyo ngengo y’imari yakoreshejwe harimo inkunga Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wahawe n’abagiraneza bo mu Budage no muri Turikiya.

Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, izo nka zabagiwe mu ibagiro rya Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Uretse kuba Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda warateguye izo nka, ku munsi nk’uyu usanga na buri muyisilamu ku giti cye na we yateganyije kubaga igitambo asangira n’abe.

Nko mu ibagiro rya Nyabugogo habazwe inka 50 zirimo 20 z’abayisilamu n’amatungo magufi 200 arimo 120 y’abayisilamu.

Ni imibare yo kuri uyu munsi wa mbere, bivuze ko ishobora kwiyongera mu minsi ibiri yindi isigaye kuko abayisilamu baba bakibaga ibitambo.

Umwe mu bayobozi b’Ibagiro rya Nyabugogo, Mugire Gerard, yabwiye IGIHE ko hari igabanuka ryabayeho ugereranyije n’amatungo babaze umwaka ushize ku munsi nk’uyu ariko ko bishingiye ku kuba Umujyi wa Kigali warahisemo kujya kubagira mu Bugesera.

Ati “Ubushize hano byari hejuru ariko ubu byagabanutse cyane. Urumva bahinduye site inka nyinshi z’Abayisilamu zabagiwe mu Bugesera.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *