Ubuzima bw’imyororokere ni ingenzi cyane ku buzima rusange bw’umuntu. Buri kintu cyose gifasha umubiri gukora neza iyo hari ubusobanuro n’ubumenyi buhagije kuri bwo. Mu bigize umutekano n’imikorere myiza y’imibonano mpuzabitsina, ububobere bufite uruhare runini cyane, cyane cyane ku gitsina gore. Ni ingenzi kumenya icyo ububobere ari cyo, impamvu bugira akamaro, n’ingaruka zaterwa n’uko bugabanyuka.
Ububobere ni iki, kandi bukora gute?
Ububobere ni amazi asohoka mu gitsina cy’umugore igihe agize ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Ayo mazi akorwa n’imitsi n’uduhanga twihariye two mu gitsina, kandi agira uruhare rukomeye mu koroshya imibonano, kwirinda gukomeretsanya, no gukomeza ubuzima bwiza bw’igitsina. Iyo ububobere buhari bihesha umugore n’umugabo uburyohe, bigatuma imibonano igenda neza.
Impamvu ububobere ari ingenzi mu buzima bw’igitsina
Ububobere bukingira igitsina cy’umugore mikorobe zishobora gutera indwara. Iyo ububobere bugabanutse, igitsina kiruma, bigafasha mikorobe gukwirakwira no kwangiza insoro n’imyanya y’imbere. Ibi bishobora gutera:
-
Uburibwe mu gihe cy’imibonano
-
Gukomereka imbere mu gitsina
-
Kwangirika kw’uturemangingo two mu gitsina
-
Kwiyongera kw’indwara zandurira mu mibonano
-
Kunanirwa kugira ubushake
Ububobere ni nk’isuku n’uburinzi karemano. Iyo buba buke, ubuzima bw’imyororokere bushobora guhungabana ku buryo bukomeye.
Icyatuma ububobere bugabanuka
Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umugore agira ububobere buke. Muri zo twavuga:
-
Imiti imwe n’imwe:
-
Ikoreshwa mu kuvura indwara yo kwiheba (depression): iyi miti ishobora kugabanya ubushake n’amarangamutima, bigatuma ububobere butaboneka.
-
Imiti yo kuboneza urubyaro: imiti imwe igabanya imisemburo (hormones), bigatuma ububobere butaba bwinshi.
-
Antihistamine: imiti ikoreshwa mu kuvura allergies (nk’inkorora cyangwa ibicurane) nayo ishobora kumisha umubiri harimo n’igitsina.
-
-
Kugabanuka kw’imisemburo y’abagore (estrogen): ibi bikunze kuba cyane cyane ku bagore bageze mu myaka yo gucura.
-
Kunywa amazi make: umubiri ukeneye amazi ngo ukore ububobere. Kunywa amazi make bituma umubiri usaza vuba kandi ukabura ubushobozi bwo gukora ububobere buhagije.
-
Stress n’umunaniro ukabije: ibi bigira ingaruka ku bwonko n’imisemburo, bigatuma ubushake bugabanuka, n’ububobere nabwo bukaba buke.
Ese wakora iki igihe ububobere bugabanutse?
Niba ugaragaza ikibazo cy’ububobere buke, ntugomba kubiceceka cyangwa kubihisha. Hari ibintu byoroshye ushobora gukora:
-
Vugana n’umufasha wawe: ni byiza ko muganira ku mimerere y’umubiri wawe mbere yo gukora imibonano. Kumwihorera atabizi bishobora gutuma agukomeretsa cyangwa we akahava afite ububabare.
-
Koresha imiti ituma horoha (lubricants): ushobora kugura amavuta yabugenewe mu mavuriro cyangwa farumasi. Aya mafasha cyane iyo igitsina kimaze igihe kidakira ububobere karemano.
-
Kunywa amazi menshi: wibuke ko umubiri ugira ububobere bunoze iyo uhagije mu mazi. Gabanya ikawa, inzoga n’icyayi byinshi, kuko bishobora kumisha umubiri.
-
Saba inama kwa muganga: niba ukoresha imiti ishobora kugira ingaruka ku bubobere, ushobora kugisha inama muganga agufasha kubona indi itagutera ingaruka nk’izo.
Ububobere si ikibazo cy’abagore gusa, ni ikibazo cy’abashakanye bombi. Ni kimwe mu bifasha abashakanye kugira ubuzima bwiza, ubwuzuzanye n’umubano ukomeye. Kugira ubumenyi kuri bwo, kubugenzura no kubuvura igihe hari ikibazo, ni intambwe ikomeye mu kurinda ubuzima bw’igitsina no kwirinda indwara nyinshi zishobora guterwa n’imibonano itameze neza.