Urwego rushinzwe Iperereza (Special Investigation Unit, SIU) rw’Intara ya Ontario muri Canada, rwagaragaje ko abapolisi babiri barashe umunyarwanda Erixon Kabera amasasu 24 agapfa bamusanze iwe mu rugo batazakurikiranwa n’ubutabera.
Byatangajwe na raporo y’urwo rwego rw’iperereza yagiye hanze ku wa 6 Kamena 2025 nyuma y’iminsi irenga 200 ibyo bibaye.
Kabera wari utuye muri Canada n’umuryango we yarashwe n’abapolisi ku wa 9 Ugushyingo 2024, arasirwa aho yari atuye.
Icyo gihe Polisi yatangaje ko yatabajwe n’umuntu utaravuzwe imyirondoro.
Ubwo polisi yahageraga, yahise ibona Kabera Erixon ihita imurasa urufaya rw’amasasu. Habanje gutangazwa ko habaye kurasana nyuma ivuga ko Kabera atigeze arasa ariko ko yari afite imbunda.
Muri iri perereza rimaze iminsi 200 ritegerejwe n’umuryango wa nyakwigendera, ryagaragaje ko Kabera yari afite igisa n’imbunda mu biganza ngo byatumye abapolisi bakeka ko ari imbunda ya nyayo.
Iti “Icyo kintu yari afite si imbunda nyayo, ariko cyari gifite ishusho isa neza n’imbunda ya pistol”.
Nubwo hatatangajwe uwatabaje polisi, iperereza ryagaragaje ko ngo yahamagaye avuga ko hari umuntu uri ku mukomangira cyane, afite imbunda kandi ashaka kumwinjirana.
Umuyobozi wa SIU, Joseph Martino, yavuze ko mu isesengura, nta mpamvu igaragaza ko ibyo abapolisi bakoze babikurikiranwaho nk’icyaha.
Ati “Dushingiye ku isesengura ku bimenyetso, nta mpamvu yumvikana yatuma umuntu yemeza ko hari n’umwe muri bariya bayobozi wagize uruhare mu cyaha kijyanye n’urupfu.”
Iyo raporo ikomeza ivuga ko ubwo Kabera yegeraga abo bapolisi, yabatunze cya kintu gisa n’imbunda, batangira kumurasa amasasu menshi basubira inyuma.
Nyuma yo kubona ko adafite ubwoba bw’amasasu ngo umupolisi umwe yamukubitishije umuriro w’amashanyarazi (Laser), undi amurasa amasasu arindwi cyangwa umunani ahita agwa hasi yubamye.
Umuryango wa Erixon Kabera wagaragaje ko utanyuzwe n’ibyavuye mu iperereza, wongera gushimangira ko nyakwigendera yari umuntu mwiza ukundwa na bose.
Itangazo ryakomeje rigaragaza ko hari kurebwa uburyo ushobora kwifashisha inzira z’amategeko kugira ngo bashake ubutabera.
Umuryango we wakunze kugaragaza ko yishwe nk’imbwa, ugusaba ko yahabwa ubutabera bukwiye.
Ku rundi ruhande ariko Polisi ya Hamilton yavuze ko izirikana ingaruka urupfu rwa Kabera rwagize ku muryango we, n’umuryango mugari muri rusange, ishimangira ko yiteguye kuwegera no gukorana n’abayobozi b’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada mu gushakira hamwe igisubizo.
Mu bapolisi babiri bagize uruhare muri iryo raswa, byasobanuye ko umwe ari we wemeye kubazwa n’inzego z’iperereza mu gihe undi yabiteye utwatsi gusa agatanga ubuhamya bwanditse.
Nyuma y’urupfu rwe, Abanyarwanda batandukanye batuye muri Canada basabye ubuyobozi bw’icyo gihugu gutanga ubutabera.