Uko Wakira Indwara ya Hypersexuality: Inkuru Yigisha
Hypersexuality, izwi kandi nka “compulsive sexual behavior” cyangwa “sex addiction,” ni indwara ituma umuntu agira irari ridasanzwe ryo gukora imibonano mpuzabitsina, ku buryo bigorana kubigenzura. Iyi ndwara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, imibanire ye, akazi ke ndetse n’imyitwarire ye rusange.
Ibimenyetso bya Hypersexuality
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo:
-
Gukenera imibonano mpuzabitsina kenshi kandi mu buryo budasanzwe.
-
Gukoresha amafaranga menshi mu bikorwa by’ubusambanyi.
-
Kureba filime z’urukozasoni buri gihe.
-
Guhinduranya abakunzi no gukora imibonano n’abantu benshi mu gihe gito.
-
Kumva ipfunwe nyuma yo gukora imibonano, ariko bikabagora kubihagarika.
Ibi bimenyetso bishobora gutuma umuntu atakaza akazi, agira ibibazo mu mibanire, yandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kugira ibibazo byo mu mutwe.
Impamvu Zitera Hypersexuality
Nubwo impamvu nyamukuru z’iyi ndwara zitaramenyekana neza, hari ibintu bimwe bishobora kuyitera cyangwa kuyongera:
-
Indwara zo mu mutwe nka bipolar disorder.
-
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga.
-
Impinduka mu mikorere y’ubwonko.
-
Ibikomere byo mu bwana.
-
Ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga cyane cyane filime z’urukozasoni.
Uburyo bwo Kuvura no Kwirinda Hypersexuality
Hari uburyo butandukanye bwo kuvura no kwirinda iyi ndwara:
-
Kugana inzobere mu bijyanye n’imitekerereze: Abaganga b’inzobere mu mitekerereze bashobora gufasha umuntu kumenya no guhangana n’ibimutera iyi ndwara.
-
Gufata imiti igabanya irari ry’imibonano: Hari imiti ishobora gufasha kugabanya irari ridasanzwe ryo gukora imibonano mpuzabitsina.
-
Gukora imyitozo ngororamubiri no kugira imirire myiza: Imyitozo ngororamubiri n’imirire myiza bifasha mu kugabanya stress no kongera imbaraga z’umubiri.
-
Guhugira mu bindi bikorwa byubaka umuntu: Kwiyegereza ibikorwa byubaka nk’ubugeni, siporo, gusoma n’ibindi bishobora gufasha mu guhindura imitekerereze.
-
Kwitabira amatsinda y’abafite ibibazo bisa: Kuganira n’abandi bantu bafite ibibazo bisa bishobora gufasha mu gusangira ubunararibonye no kubona ubufasha.
Hypersexuality ni indwara ivurwa igakira iyo umuntu abonye ubufasha bukwiye. Ni ingenzi kumenya ko iyi ndwara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, ariko kandi hari uburyo bwo kuyivura no kuyirinda. Kugana inzobere, gufata imiti, gukora imyitozo ngororamubiri, kugira imirire myiza no kwitabira amatsinda y’abafite ibibazo bisa ni bimwe mu buryo bwo gufasha umuntu gukira iyi ndwara.
Niba wumva ufite ibimenyetso by’iyi ndwara, ntutinye kugana abaganga b’inzobere mu mitekerereze kugira ngo ubone ubufasha bukwiye.