Ibaguriye icyarimwe! APR FC imaze gusinyisha abakinnyi 2 ba Rayon Sports icyarimwe ibatangaho miliyoni 45 Frw

Abakinnyi babiri bakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Bugingo Hakim na Iraguha Hadji, bamaze gusinyira ikipe ya APR Football Club, amasezerano y’imyaka ibiri, aho biteganyijwe ko bazayikinira kugeza mu mwaka wa 2027.

Aba bakinnyi bombi bari mu nkingi za mwamba z’icyizere muri Rayon Sports, aho bagaragaje ubuhanga n’imbaraga mu kibuga mu bihe bitandukanye by’imikino ya shampiyona. APR FC, ikipe y’ingabo z’igihugu, yakomeje gahunda yo kongera imbaraga mu ikipe yayo, isinyisha aba basore bombi mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w’imikino wa 2025–2026.

Bugingo Hakim yasinyishijwe miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe Iraguha Hadji we yaguzwe miliyoni 25 Frw, bikagaragaza ubushake bwa APR FC bwo gushora imari mu bakinnyi bafite impano n’ubushobozi bwo gufasha ikipe kugera ku ntego zayo.

Biteganyijwe ko Bugingo na Iraguha bazahita batangira imyitozo n’ikipe nshya vuba, kugira ngo bihuze n’abandi bakinnyi ndetse bamenyere uburyo bw’imikinire bw’umutoza wa APR FC.

Rayon Sports iratakaje abakinnyi babiri bakomeye, mu gihe abakunzi bayo bari bategereje kureba niba iyi kipe izabasha kubasimbuza hakiri kare.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *