Irembo ry’ikuzimu ryatangiye kwifunga

Umuriro mwinshi wari umaze imyaka irenga 50 waka ahantu hacitse icyobo muri Turkmenistan, hakamenyenyekana nk’amarembo y’ikuzimu watangiye kuzima.

Uyu muriro watangiye kwaka mu myaka ya 1970 ubwo abashakashatsi b’Abasoviyeti bacukuraga bakagera ku mwobo wuzuyemo gaze y’umwimerere nyinshi cyane, ndetse hahita hatangira kwaka.

Aha hantu hahise hatangira gusurwa na ba mukerarugendo ariko hanaba isoko y’imyuka myinshi ihumanya ikirere.

Abashakashatsi ariko ubu batangaje ko umuriro wari muri uwo mwobo watangiye kugabanyuka kuko na gaze karemano yarimo yatangiye kugabanyuka.

Umuriro wahoraga wakamo wagabanyutseho 2/3 ugereranyije na mbere kandi ubu ugaragara gusa iyo wegereye uyu mwobo.

Umuyobozi muri sosiyete ya leta ikora ibijyanye n’ingufu, Turkmengaz, Irina Luryeva, yabwiye inama mpuzamahanga yiga ku bikomoka kuri peteroli ko “Ubusanzwe wabonaga ibibatsi by’umuriro n’igihe uri kure cyane, ari na ho haturutse izina ‘Irembo rijya ikuzimu’.”

“Irembo rijya ikuzimu”, rizwi ku izina rya “Shining of Karakum”, ni umwobo ufite metero 70 z’ubugari uherereye mu butayu bwa Karakum muri Turkmenistan.

Uri ahantu huzuye gaze y’umwimerere ihora isohoka igana hejuru, kandi ukikijwe n’uduce twinshi turimo gaz ihora yaka ku buryo abantu bashobora kugira ngo si ku Isi.

Mu myaka ya 1970, sosiyete y’Abasoviyeti yacukuraga gaze yacukuye ahantu hari gaze nyinshi, maze hacika icyobo kinini cyatangiye kohereza gaz nyinshi mu kirere n’umuriro utangira kwaka ari mwinshi aho hantu.

Nubwo abo bashakashatsi batekerezaga ko umuriro uzaka iminsi mike ukazima, uwo muriro umaze imyaka irenga 50 waka utazima.

Turkmenistan bikekwa ko ari cyo gihugu cya kane gifite gaze nyinshi ku Isi inyinshi ikaba yiganje mu butayu bwa Karakum.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *