Umutwe witwaje intwaro wa CODECO usanzwe uvugwa cyane mu ntara ya Ituri wagabye igitero mu gace kamwe k’iyo ntara ukicyiramo n’abaturage.
Ni amakuru yatanzwe na sosiyete sivili ikorera muri Localite ya Tsotso, ari na yo ziriya nyeshyamba za CODECO ziciyemo abaturage zibatemaguye mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri iki cyumweru.
Nk’uko sosiyete sivili yabivuze, yavuze ko abasivili bane bishwe abandi batatu barakomeretswa.
Ati: “Inyeshyamba za CODECO zishe abasivili bane zibatemaguye, abandi zirabakomeretsa.”
Mu bishwe barimo abagore,abana n’abagabo, nk’uko aya makuru akomeza avuga.
Ubu bwicanyi buje bukurikira ubundi uyu mutwe wa CODECO uheruka gukorera mu kandi gace gaturaniye n’aka, aho ko wakicyiyemo abarenga icumi.
Abantu bamaze kwicwa n’aba barwanyi b’uyu mutwe wa CODECO muri iyi ntara ya Ituri iherereyemo aka gace ka Tsotso kabereyemo buriya bwicanyi, ni benshi. Ibyegeranyo byinshi by’amashirahamwe atandukanye, bigaragaza ko kuva mu mwaka wa 2019 kugeza umwaka ushize wa 2024, abamaze kwicwa muri ubwo buryo babarirwa mu bihumbi.
Tubibutsa ko iyi Localite ya Tsotso yiciwemo aba basivili iherereye muri teritware ya Djugu mu ntara ya Ituri, ho mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.