Mu kiganiro cy’amajwi n’amashusho, Corneille Nangaa umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, yagaragaje ko ubutegetsi bwa Congo burimo gutegura ibitero bizagabwa kuri AFC/M23.
Nta bimenyetso by’ibyo avuga yatanze, cyakora Corneille Nangaa avuga ko n’ubundi ibyo bitero birimo gukorwa.
Yavuze ko ibiganiro bigamije kumvikanisha leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 bibera muri Qatar bigifite agaciro, agashinja Perezida Felix Tshisekedi kugaragaza ko ashaka intambara aho gushyira imbere ibiganiro.
Muri iki kiganiro Corneille Nangaa yagiranye na Alain Destexhe yagize ati “Ibiganiro bya Doha ntabwo byarangiye ku bwanjye. Doha ni inzira twakiriye, twishimira nk’ibindi bikorwa (bigamije gushaka amahoro), turi mu bakomeza gutekereza ko igisubizo ku bibazo bya Congo atari intambara, ko mbere na mbere ari inzira ya politiki.”
Yavuze ko ibi biganiro bibangamirwa na Perezida Tshisekedi we wumva ko ururimi rwa mbere ari imbaraga (intambara).
Ati “Turabizi ko arimo kwitegura kutugabaho ibitero, ndetse asanzwe adutera. Turabizi ko adaha agaciro ibiganiro by’i Doha ni ukureba abantu yoherezayo abo ari bo, dukomeza kubiha icyizere ku ruhande rwacu twagaragaje ubushake, bwerekanwa n’uko twavuye i Walikale ku bushake, twarekuye abasirikare 1400 ba FARDC bari muri MONUSCO kandi byakozwe ntacyo dusabye.”
Nangaa avuga ko Congo ifite imfungwa za AFC/M23 yo itigeze irekura.
Uretse bariya basirikare bari muri MOMUSCO hari n’abandi bari bivanze mu baturage, barimo abarwanyi biyise Wazalendo, FDLR n’abandi bose ngo bari aho.
Corneille Nangaa avuga ko kuba Perezida Joseph Kabila yarahisemo kujya i Goma ari amahitamo ye nk’undi Munye-Congo, kuko na we ngo yari yarimwe uburenganzira bwe, ahitamo gutaha ajya i Goma kubera ko bitari gushoboka kujya i Kinshasa.
Yavuze ko Kivu ya Ruguru ikiri ubutaka bwa Congo ku buryo uwo ari we wese ushaka kuhajya bidakwiye kuba ikibazo ngo ni uko hagenzurwa na AFC/M23.
Radio Okapi ivuga ko ibiganiro hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23 bitarimo gutera intambwe aho bibera i Doha muri Qatar, intumwa za AFC/M23 ngo zimaze iminsi itanu zisubiriye i Goma.
Cyakora iki gitangazamakuru kivuga ko amakuru yizewe gicyesha bamwe mu bajya muri ibyo biganiro ari uko ibyo biganiro bishobora kongera gusubikurwa impande zombi zikaganira ku ngingo zikomeye zitumvikanaho ngo hasinywe amahoro.
M23 yafashe intwaro ivuga ko ishaka guharanira uburengaznira bw’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo, nyuma iza kwiyunga n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo riyobowe na Corneille Nangaa.
Ibihugu bikomeye nka Leta zunze ubumwe za America birimo gukora ibishoboka ngo uburasirazuba bwa Congo bwongere gutekana.