Mike Karangwa uri mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda ari mu gahinda ko gupfusha umwana wa kabiri muri batatu yari afite, witabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Kanama azize uburwayi.
Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Karangwa yavuze ko umwana we yari amaze iminsi arwaye, akaba yitabye Imana afite umwaka umwe n’amezi umunani y’amavuko.
Ku wa 23 Gashyantare 2019 nibwo Mike Karangwa yarushinze na Isimbi Roselyne. Bari bafitanye abana batatu.
Mike Karangwa azwi cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro aho yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Salus mu kiganiro ‘Salus relax’, Isango Star mu kiganiro ‘Sunday night’, Radio & TV10 mu kiganiro ‘Ten Tonight’ ndetse n’izindi zinyuranye yagiye akoraho.
Uretse kuba umunyamakuru, Mike Karangwa yibukirwa ku kuba ari umwe mu batangije ’Salax Awards’, ibihembo byahabwaga abahanzi mu myaka ishize.