Urukiko rwategetse ko Mbonyinshuti Camarade Gilbert, umushinjacyaha mu Rwanda, afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje ku byaha akekwaho byo gusambanya umukobwa.
Ib byatangiye ubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwakiraga ikirego cy’umudiaspora wavugaga ko umukobwa (utatangajwe amazina) yamuriganyije amafaranga. RIB yahise ifata uwo mukobwa, imushyikiriza ubushinjacyaha.
Icyakora, nyuma yo gushyikirizwa dosiye, Umushinjacyaha Mbonyinshuti yahise amurekura ngo akurikiranwe ari hanze. Nyuma y’aho, bivugwa ko bombi batangiye umubano w’ibanga waje gusiga uyu mukobwa atwise.
Umunyamakuru Joseph Hakuziyaremye wakurikiranye iyi nkuru avuga ko uwo mubano kandi waje no kugera ku mugore wa Mbonyinshuti biturutse kuri uwo mukobwa. Bivugwa ko uyu mukobwa yafataga amashusho y’ibikorwa byose yakoranaga na Mbonyinshuti ndetse ahubwo ntibyagarukiraga aho kuko yahitaga ayaha umugore w’uyu mushinjacyaha.
Mu kubona ko ibintu biri kuba bibi, Mbonyinshuti yahise ahagarika kongera kubonana n’uyu mukobwa ariko abikora yaramaze kumutera inda.
Umunyamakuru Joseph akomeza abara inkuru ko nyuma y’uko umukobwa abonye batakimwikoza, yahise agana iy’amategeko arega umushinjacyaha Mbonyinshuti ko yamufashe ku ngufu.
Mbonyinshuti yaje gutabwa muri yombi ndetse kuri ubu yamaze gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakusanywe ibimenyetso.
Kuri ubu uyu mukobwa aricyari mu manza kuko wa mudiyasipora umushinja uburiganya aracyamurega ndetse na we ari kurega umushinjacyaha Mbonyinshuti kumufata ku ngufu akaza no kumutera inda.