Abageni , Umugore n’umugabo bapfiriye rimwe bamaze kurya ibiryo bazaniwe n’uwahoze akundana n’umusore (umu Ex).
Mu gihugu cya Nigeria inkuru ikomeje kubabaza imitima ya benshi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ni nkuru y’umugabo n’umugore bapfiriye rimwe ubwo bari bamaze kurya ibiryo bazaniwe n’uwahoze akundana n’umusore.
Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Nigeria na Ghana avuga ko nyuma y’iminsi 2 abageni bakoze ubukwe, mu rugo rwabo habaye ibirori byanyuma byo kwishimira urugo rwabo, ari nabwo uyu mukobwa wahoze akundana n’umusore yabasuye ndetse akajya mu gikoni akavugana n’uwari wateguye amafunguro.
Muri ibi birori igihe cyo gufata amafunguro cyaje kugera, gusa ibyo kurya abageni bagombaga kurya byazanywe n’uyu mukobwa wahoze ukundana n’umusore, ndetse umushinjacyaha yemeza ko ibi biryo byari byarozwe ari nayo mpamvu aba bageni batangiye kuremba nyuma y’amasaha make ibirori bisoje ndetse uwo munsi ntiwarenga kuko bose baje kuhaburira ubuzima.
Amakuru kandi avuga ko uyu mukobwa yahose akundana n’umusore mu myaka 6 ishize mbere yuko umusore ashakana n’undi mukobwa, gusa ngo batandukanye mu buryo budasobanutse ku buryo umukobwa yahoraga yifuza ko banasubirana.
Mu mashusho akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bombi bapfuye, umugore n’umugabo bagiye gushyingurwa ndetse bashyingurwa mu mva imwe kuko bapfiriye umunsi umwe kandi bakundanaga. reba video.
View this post on Instagram