Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko Leta yateganyije miliyoni 600$ [arenga miliyari 853,6 Frw] mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025/26, azakoreshwa mu mirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, kiri kubakwa i Bugesera.
Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Kamena 2025, mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, nyuma yo kugeza ku nama ihuriweho n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, umushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/26 n’ingamba z’ubukungu mu gihe giciriritse.
Minisitiri Murangwa yavuze ko umushinga umwe mu minini iri muri iyi ngengo y’imari, ari uwo gutangira neza kubaka Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri mu Bugesera.
Ati “Twabanje gukora inyigo igihe runaka, twakoze ibikorwa by’ibanze na bwo mu gihe kitari gito, ariko ubu hari isezerano ryo kurangiza kucyubaka mu 2028. Mu by’ukuri, uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa neza muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.”
Agaruka ku mafaranga yagenewe iyo mirimo yo kubaka icyo kibuga cy’indege, yavuze ko “Kugeza ubu ni agera kuri miliyoni 600$, ariko nk’uko mubizi dufite abandi bafatanyabikorwa, barimo Qatar…mu iteganyamigambi twateganyije miliyoni 600$ ariko mu ishyirwa mu bikorwa ni bwo tuzabona mu by’ukuri uko ibintu bihagaze.”
Minisitiri Murangwa yavuze ko kuri ubu byamaze kwemezwa ko imirimo yo kubaka icyo Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya kiri i Bugesera, yose izarangira mu 2028. Kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 7 ku mwaka.
Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko n’ubundi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yavuze ko imirimo yo kubaka iki kibuga igeze hagati ya 25% na 30%. Imirimo yo kubaka inzira z’indege, imihanda n’inzira z’amazi yararangiye, hakaba hagezweho icyiciro cyo kubaka inzu, ibizasiga gihaye akazi abarenga 6000.
Mu 2019 ni bwo Qatar Airways yafatanyije n’u Rwanda hemezwa ko izagira imigabane ingana na 60%, muri iki kibuga biteganywa ko kizuzura gitwaye arenga miliyari 1,3$ nk’uko imibare yo mu 2019 ibigaragaza.
Muri Mutarama 2025, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bijyanye n’amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, ko ibyinshi bigeze ku musozo.