Kenshi tubabona mu kibuga bakora iyo bwabaga ngo amakipe bakinira yegukanye intsinzi n’ibikombe muri rusange. Ariko burya uretse kuwuconga mu kibuga, inyuma yacyo nabwo ntibifata mapfubyi kuko benshi usanga bafite urubavu rubakandira aho baribwa, bakavudukana imbaduko mu kibuga.
Imyitwarire yabo yo mu kibuga ituma bakurura imitima ya benshi wakongeraho imiterere y’imibiri yabo kubera siporo n’amafaranga bikaba mahwi.
Gusa burya nabo hari abo bareba bakababenguka kimwe n’abandi bose, ubwo bagatangira urugamba rwo gutereta kugeza ubwo batsindiye umutima w’iryo hogoza.
Niba ukurikirana imikino, birashoboka ko wamenye inkuru y’urukundo rwa Mukunzi Yannick na Iribagiza Joy, Usengimana Faustin na Bayingana Daniella ndetse na Kimenyi Yves na Muyango Claudine.
Muri iyi nkuru reka tugaruke kuri ‘couples’ zigezweho muri iyi minsi, mu bakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda.
Niyomugabo Claude na Umutoni Nadia
Umwe mu bakinnyi bari mu rukundo rushyushye ni Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude n’umukunzi we Umutoni Nadia.
Aba bombi bamaze igihe bakundana ndetse ntibabihisha kuko batangiye kubigaragaza mu 2022.
Umutoni akunze kugaragaza urwo akunda Niyomugabo abinyujije mu kumushyigikira kuko yitabira imikino myinshi ya APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Biramahire Abeddy na Kagame Vanessa
Rutahizamu wa Rayon Sports, Biramahire Abeddy n’umugore we Kagame Vanessa ni bamwe mu bakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera urwo bakundana.
Urukundo rwa bombi rwatanze imbuto kuko bafitanye umwana w’umuhungu.
Birahamire wamenyekanye akina muri Bugesera FC, yanyuze muri Police FC, AS Kigali, Club Sfaxien, Buildcon FC, UD Songo na Rayon Sports aherukamo.
Mugisha Bonheur na Sugi Anaise Angel
Mugisha Bonheur ukinira Stade Tunisien yo muri Tunisia na Sugi Anaise Angel bamaze igihe kinini mu rukundo, aho bivugwa ko batangiye gukundana biga mu mashuri abanza.
Sugi akunze kugaragara mu mwambaro wa Stade Tunisien umukunzi we akinira.
Nshuti Innocent na Uwase Nice
Rutahizamu wa Sabail FK yo muri Azerbaijan, Nshuti Innocent, ni umwe mu bakinnyi bakundwa n’abakobwa cyane mu Rwanda ariko yihebeye Uwase Nice bamaze igihe bakundana.
Bitandukanye n’abandi, si kenshi uzabona aba bombi bagaragaza urwo bakundana ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko Nshuti ari umwe mu bakinnyi batuje cyane.
Niyibizi Ramadhan na Cyuzuzo Beyoncé
Niyibizi Ramadhan ukinira APR FC ni umwe mu bari kuri uru rutonde, aho abyumva kimwe na Cyuzuzo Beyoncé umaze kwamamara mu gufotora ndetse uri mu bagezweho muri iyi minsi kubera n’ibiganiro bitandukanye akunda gukora kuri Youtube.
Niyibizi ni umwe mu bakinnyi beza bakina mu mpande basatira. Yanyuze mu makipe nka Etincelles FC, AS Kigali FC na APR FC.
Ishimwe Kevin na Christa
Ishimwe Kevin ukinira Kiyovu Sports amaze igihe mu rukundo na Bigirindavyi Christa Bella uri kuzamura izina mu itangazamakuru mu Rwanda.
Christa ni umukobwa ukunda imikino cyane aho yanyuze ku bitangazamakuru nka Ishusho TV ndetse no kuri Youtube nka EM Sports TV, kuri ubu akaba asigaye afite iye.
Ishimwe Kevin ni umukinnyi uzwi cyane mu Rwanda kuko yanyuze mu makipe menshi nka APR FC, AS Kigali, Rayon Sports na Kiyovu Sports.
Nshimirimana Ismaël Pitchou na Kercy Khairat
Umurundi Nshimirimana Ismaël Pitchou ukinira APR FC ni umwe mu basore bari mu rukundo, aho abyumva kimwe n’umukobwa wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Wamwigeme Kercy Khairat.
Nubwo Pitchou ari umwe mu bakinnyi batuje, iyo bigeze ku mukunzi we ntiyihishira kuko adahwema kugaragaza urwo amukunda. Ni mu gihe umukobwa nawe amushyigikira yitabira imikino itandukanye ya APR FC.

Monsengwo Tanselle na Eunice Ashlley
Monsengwo Tanselle uheruka gutandukana na Kiyovu Sports yari abereye Kapiteni, ni umwe mu bahiriwe na Kigali kuko yahahuriye n’umukunzi we Eunice Ashlley.
Uyu mukobwa ni umwe mu bafite ikimero gikunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Adama Bagayogo na Niyomufasha Dorcas
Umunye-Mali, Adama Bagayogo ukinira Rayon Sports aryohewe n’uyu mwaka kuko uretse gukundwa n’abafana ba Gikundiro, yanabashije kwegukana umutima wa Niyomufasha Dorcas.
Bagayogo ni umwe mu bakinnyi bakundwa bikomeye n’abafana ba Gikundiro kubera imikinire ye ndetse no gutsinda ibitego by’ingenzi.
Aba bombi ntibiyumanganya kuko badasiba kugaragaza urwo bakundana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Si ibyo gusa kuko uyu mukobwa anasangiza abamukurikira amafoto yambaye umwambaro wa Rayon Sports.
Ishimwe Christian na Mugabekazi Assouma
Inkuru y’urukundo rwa myugariro wa Police FC, Ishimwe Christian na Mugabekazi Assouma ntabwo ari nshya mu bakurikirana imyidagaduro yo mu Rwanda kuko aba bombi batangiye kubigaragaza mu 2023.
Mugabekazi Assouma we yamenyekanye ubwo yitabiraga Irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba icyakora ntiyabasha kubona itike imwinjiza mu cyiciro cya nyuma cy’abagiye mu mwiherero.
Ni mu gihe Ishimwe uretse kuba akinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi,’ yamenyekanye cyane muri AS Kigali, APR FC ndetse na Police FC akinira kuva mu mwaka ushize w’imikino.