Dore abakinnyi 10 bafite Abagore n’aba-chr beza mu Rwanda 2025

Kenshi tubabona mu kibuga bakora iyo bwabaga ngo amakipe bakinira yegukanye intsinzi n’ibikombe muri rusange. Ariko burya uretse kuwuconga mu kibuga, inyuma yacyo nabwo ntibifata mapfubyi kuko benshi usanga bafite urubavu rubakandira aho baribwa, bakavudukana imbaduko mu kibuga.

Imyitwarire yabo yo mu kibuga ituma bakurura imitima ya benshi wakongeraho imiterere y’imibiri yabo kubera siporo n’amafaranga bikaba mahwi.

Gusa burya nabo hari abo bareba bakababenguka kimwe n’abandi bose, ubwo bagatangira urugamba rwo gutereta kugeza ubwo batsindiye umutima w’iryo hogoza.

Niba ukurikirana imikino, birashoboka ko wamenye inkuru y’urukundo rwa Mukunzi Yannick na Iribagiza Joy, Usengimana Faustin na Bayingana Daniella ndetse na Kimenyi Yves na Muyango Claudine.

Muri iyi nkuru reka tugaruke kuri ‘couples’ zigezweho muri iyi minsi, mu bakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Niyomugabo Claude na Umutoni Nadia

Umwe mu bakinnyi bari mu rukundo rushyushye ni Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude n’umukunzi we Umutoni Nadia.

Aba bombi bamaze igihe bakundana ndetse ntibabihisha kuko batangiye kubigaragaza mu 2022.

Umutoni akunze kugaragaza urwo akunda Niyomugabo abinyujije mu kumushyigikira kuko yitabira imikino myinshi ya APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

 

Couples ya Niyomugabo Claude na Umutoni Nadia ni imwe mu zigezweho cyane

 

Umutoni Nadia areba imikino myinshi yagiye gushyigikira umukunzi we

Biramahire Abeddy na Kagame Vanessa

Rutahizamu wa Rayon Sports, Biramahire Abeddy n’umugore we Kagame Vanessa ni bamwe mu bakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera urwo bakundana.

Urukundo rwa bombi rwatanze imbuto kuko bafitanye umwana w’umuhungu.

Birahamire wamenyekanye akina muri Bugesera FC, yanyuze muri Police FC, AS Kigali, Club Sfaxien, Buildcon FC, UD Songo na Rayon Sports aherukamo.

 

Bigirimana Abeddy na Kagame Vanessa bamaze igihe kinini bakundana

 

Kagame Vanessa amaze igihe akundana na Biramahire Abeddy

Mugisha Bonheur na Sugi Anaise Angel

Mugisha Bonheur ukinira Stade Tunisien yo muri Tunisia na Sugi Anaise Angel bamaze igihe kinini mu rukundo, aho bivugwa ko batangiye gukundana biga mu mashuri abanza.

Sugi akunze kugaragara mu mwambaro wa Stade Tunisien umukunzi we akinira.

 

Sugi Anaise Angel amaze igihe kinini akundana na Mugisha Bonheur

 

Sugi Anaise Angel yambaye umwambaro wa Stade Tunisien umukunzi we akinira

 

Mugisha Bonheur ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Amavubi

Nshuti Innocent na Uwase Nice

Rutahizamu wa Sabail FK yo muri Azerbaijan, Nshuti Innocent, ni umwe mu bakinnyi bakundwa n’abakobwa cyane mu Rwanda ariko yihebeye Uwase Nice bamaze igihe bakundana.

Bitandukanye n’abandi, si kenshi uzabona aba bombi bagaragaza urwo bakundana ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko Nshuti ari umwe mu bakinnyi batuje cyane.

 

Nshuti Innocent na Uwase Nice bamaze igihe bakundana ariko batabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga

 

Uwase Nice wegukanye umutima wa Nshuti Innocent ukundwa n’abakobwa cyane

 

Nshuti Innocent ni umwe mu bakinnyi bakundwa n’abakobwa cyane

Niyibizi Ramadhan na Cyuzuzo Beyoncé

Niyibizi Ramadhan ukinira APR FC ni umwe mu bari kuri uru rutonde, aho abyumva kimwe na Cyuzuzo Beyoncé umaze kwamamara mu gufotora ndetse uri mu bagezweho muri iyi minsi kubera n’ibiganiro bitandukanye akunda gukora kuri Youtube.

Niyibizi ni umwe mu bakinnyi beza bakina mu mpande basatira. Yanyuze mu makipe nka Etincelles FC, AS Kigali FC na APR FC.

 

Cyuzuzo Beyonce wegukanye umutima wa Niyibizi Ramadhan

 

Cyuzuzo Beyonce ni umwe mu bafotozi bagezweho

 

Niyibizi Ramadhan amaze iminsi abyumva kimwe na Cyuzuzo Beyoncé

Ishimwe Kevin na Christa

Ishimwe Kevin ukinira Kiyovu Sports amaze igihe mu rukundo na Bigirindavyi Christa Bella uri kuzamura izina mu itangazamakuru mu Rwanda.

Christa ni umukobwa ukunda imikino cyane aho yanyuze ku bitangazamakuru nka Ishusho TV ndetse no kuri Youtube nka EM Sports TV, kuri ubu akaba asigaye afite iye.

Ishimwe Kevin ni umukinnyi uzwi cyane mu Rwanda kuko yanyuze mu makipe menshi nka APR FC, AS Kigali, Rayon Sports na Kiyovu Sports.

 

Bigirindavyi Christa amaze iguhe akundana na Ishimwe Kevin

 

Bigirindavyi Christa ni umwe mu banyamakuru bari kuzamuka neza

 

Ishimwe Kevin abyumva kimwe na Christa uri kuzamuka neza mu itangazamakuru

Nshimirimana Ismaël Pitchou na Kercy Khairat

Umurundi Nshimirimana Ismaël Pitchou ukinira APR FC ni umwe mu basore bari mu rukundo, aho abyumva kimwe n’umukobwa wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Wamwigeme Kercy Khairat.

Nubwo Pitchou ari umwe mu bakinnyi batuje, iyo bigeze ku mukunzi we ntiyihishira kuko adahwema kugaragaza urwo amukunda. Ni mu gihe umukobwa nawe amushyigikira yitabira imikino itandukanye ya APR FC.

 

Kercy Khairat yishimira Igikombe cya Shampiyona umukunzi we yegukanye

 

Monsengwo Tanselle na Eunice Ashlley

Monsengwo Tanselle uheruka gutandukana na Kiyovu Sports yari abereye Kapiteni, ni umwe mu bahiriwe na Kigali kuko yahahuriye n’umukunzi we Eunice Ashlley.

Uyu mukobwa ni umwe mu bafite ikimero gikunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

 

Eunice Ashlley watwaye umutima wa Mosengwo Tanselle

 

Eunice Ashlley ni umwe mu bakunda kugarukwaho cyane kubera imiterere ye

Adama Bagayogo na Niyomufasha Dorcas

Umunye-Mali, Adama Bagayogo ukinira Rayon Sports aryohewe n’uyu mwaka kuko uretse gukundwa n’abafana ba Gikundiro, yanabashije kwegukana umutima wa Niyomufasha Dorcas.

Bagayogo ni umwe mu bakinnyi bakundwa bikomeye n’abafana ba Gikundiro kubera imikinire ye ndetse no gutsinda ibitego by’ingenzi.

Aba bombi ntibiyumanganya kuko badasiba kugaragaza urwo bakundana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Si ibyo gusa kuko uyu mukobwa anasangiza abamukurikira amafoto yambaye umwambaro wa Rayon Sports.

 

Niyomufasha Dorcas watwaye umutima wa Bagayogo

 

Niyomufasha Dorcas mu mwambaro wa Rayon Sports umukunzi we akinira

 

Adama Bagayogo ni umwe mu bakinnyi bakundwa n’Aba-Rayons cyane

Ishimwe Christian na Mugabekazi Assouma

Inkuru y’urukundo rwa myugariro wa Police FC, Ishimwe Christian na Mugabekazi Assouma ntabwo ari nshya mu bakurikirana imyidagaduro yo mu Rwanda kuko aba bombi batangiye kubigaragaza mu 2023.

Mugabekazi Assouma we yamenyekanye ubwo yitabiraga Irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba icyakora ntiyabasha kubona itike imwinjiza mu cyiciro cya nyuma cy’abagiye mu mwiherero.

Ni mu gihe Ishimwe uretse kuba akinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi,’ yamenyekanye cyane muri AS Kigali, APR FC ndetse na Police FC akinira kuva mu mwaka ushize w’imikino.

 

Mugabekazi Assouma wa Ishimwe Christian yitabiriye Miss Rwanda 2021

 

Ishimwe Christian amaze igihe akundana na Mugabekazi Assouma

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *