Wa mwana w’umusesenguzi umaze kwamamara mu mupira w’amaguru, Manishimwe Gilbert, uzwi na benshi nka Girlbert wa Rugaju Reagan, ubu ari gukomeza urugendo rwe rw’uburezi n’imikino, aho yiga mu ishuri riri mu Mujyi wa Kigali ndetse akaba yarakiriwe mu ishuri ry’umupira (Academy) rya Dr. Sina Gerrard.
Girlbert yamenyekanye cyane kubera ubuhanga budasanzwe yagaragaje mu gusesengura imikino ya ruhago, nubwo yari akiri muto. Avuka mu muryango ukennye wo mu Karere ka Nyaruguru, ariko ubushobozi bwe bwatumye afatwa nk’impano idasanzwe. Nyuma yo gutsinda ikizamini cya Leta ariko bakabura ubushobozi bwo kumujyana mu ishuri, Girlbert yaje kujyanwa i Kigali, aho abafana ba ruhago n’abanyamakuru Reagan Rugaju na Faustinho Simbigarukaho bamufashije cyane, we n’umuryango we.
Uyu munsi, Girlbert yiga neza, anitabira amasomo ya ruhago aho arushaho kubaka ejo hazaza he nk’umusesenguzi w’umupira ndetse n’umukinnyi ushobora kugira uruganda mu mupira nyafurika. Kwinjira muri Academy ya Dr. Sina Gerrard ni indi ntambwe ikomeye izamufasha gukomeza gutyaza impano ye haba mu bitekerezo no mu kibuga.