Burundi: Impunzi y’Umunyarwanda yishwe iteraguwe icyuma hafi y’inkambi ya Kavumu

Youssef, impunzi y’Umunyarwanda w’imyaka 23 y’amavuko, yishwe mu buryo bubabaje nyuma yo guterwa icyuma hafi y’inkambi y’impunzi ya Kavumu, iherereye mu burasirazuba bw’u Burundi, mu ntara ya Ruyigi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kamena 2025, aho bivugwa ko nyakwigendera yakubiswe akanaterwa icyuma n’abantu bataramenyekana neza ubwo yari hafi y’inkambi. Youssef yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruyigi, ariko nyuma y’amasaha make ahita yitaba Imana azize ibikomere yari yagize.

Umwe mu nshuti ze, na we w’Umunyarwanda, yavuze amagambo akora ku mutima agira ati:
“Youssef yari umuntu utuje, wubahwa na bose. Yakoranaga umwete kugira ngo yikure mu bibazo mu cyubahiro. Ubuzima bwe buruhukire mu mahoro. Turasaba ubutabera.”

Mu rwego rwo gukora iperereza kuri ubu bwicanyi, Polisi y’u Burundi yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Youssef. Aba bose ni impunzi z’Abanyekongo zituye muri iyo nkambi ya Kavumu.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru SOS Médias Burundi, Youssef yashyinguwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, mu muhango witabiriwe n’abantu benshi barimo inshuti, imiryango n’abaturanyi.

Inkambi ya Kavumu icumbikiye impunzi zirenga 18,000, ziganjemo izavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko harimo n’Abanyarwanda n’impunzi zaturutse muri Sudani y’Epfo.

Ubu bwicanyi bwateje impungenge mu baturage batuye inkambi, ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi hagatangwa ubutabera kuri Youssef.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *