Nyanza: Micomyiza yagaragaje umukino wa FPR yitabiriye nk’iturufu ko atangaga Abatutsi

Micomyiza Jean Paul yabwiye Urukiko ko atigeze aba umuhezanguni wanga Abatutsi, ndetse arusaba kumufasha gushaka ibimenyetso bigaragaza ko yakundaga Umuryango FPR Inkotanyi, birimo no kuba yaritabiriye umukino wa gicuti yagiranye n’abari mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Kamena 2025, mu Rukiko Rukuru Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ruri i Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda, ubwo hasubukurwaga urubanze rwe.

Micomyiza akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha bikekwa ko yakoreye mu Mujyi wa Huye, aho yari umunyeshuri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR). Yageze mu Rwanda muri Mata mu 2022, nyuma yo koherezwa n’ubutabera bwa Suède.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere, byari biteganyijwe ko Micomyiza akomeza kwisobanura nyuma y’uko muri Gicurasi 2025 urukiko rwavuye i Huye gukora irindi perereza.

Uruhande rwa Micomyiza rwahise rugaragaza imbogamizi z’uko rutiteguye kuburana kubera ko hari bimwe rwasabye rutahawe kugira ngo rwizere ko ruri guhabwa ubutabera bwuzuye, birimo amajwi y’abatangabuhamya.

Me Rwigema uri mu bunganira uyu mugabo yavuze ko ‘‘Ntitwiteguye gukomeza kuburana kuko
Hari ubuhamya bubiri bwanditse ku mpapuro tutahawe. Dukeneye n’ubuhamya bw’amajwi. Inyandiko yakuye Micomyiza muri Suède ndetse n’inyandiko zo mu nkiko Gacaca zaba iz’urubanza rw’umukiliya wacu n’iz’abagaragara ko bamushinje kugira ngo dukomeze tubarane neza.”

Urukiko rwabajije impamvu basaba inyandiko z’urubanza rwa Gacaca kandi igihano yari yashyiriweho cyarakuweho, kandi akaba afite abamushinja bazwi.

Abunganira Micomyiza bavuze ko bifuza izi nyandiko kuko zatuma bagira amakuru yuzuye ku byo yashinjwaga muri Gacaca igihe yari mu mahanga.

Batanze urugero rw’ukurikiranyweho Jenoside wagiye mu rukiko avuga ko hari umuntu yiyemerera ko yishe nta bundi bufatanyacyaha bubayeho, ariko kandi na Micomyiza akamushinjwa.

Me Rwigema ati ‘‘85% by’abashinja Micomyiza ni abaturanyi be bakoze jenoside kandi bahamwe n’ibyaha. Twifuza ko abo bantu nabo twagira uburenganzira ku nyandiko z’imanza zabo bikadufasha mu rwacu.”

Arashaka ko hagaragazwa inyandiko zihamya urugwiro yagiriraga FPR!

Muri iri buranisha Micomyiza yasabye urukiko kumukomangira ku biro by’Umuryango FPR Inkotanyi, rukamusabira ibihamya bigaragaza ko yakundaga uyu muryango.

Muri ibi bihamya avuga ko harimo umukino yigeze kwitabira wahuzaga abari mu gihugu n’ingabo z’Umuryango FPR Inkotanyi zari ku rugamba, wabereye ku Mulindi wa Byumba.

Yavuze ko ibi bikwiriye kugaragazwa kuko idosiye ye igaragaramo ko ari umuhezanguni wanga Abatutsi nyamara we yiyumva nk’umuntu mwiza.

Perezida w’iburanisha yabajije aho ibyo by’isura ye muri rubanda n’imico ye byaba bihuriye n’ibikorwa by’ibyaha ashinjwa, ubwunganizi buvuga ko nubwo ntaho bihuriye, isura nziza y’umuntu nayo ari ngombwa gusigasirwa.

Umwe muri bo ati “Mico yarasabanaga ndetse yanakundaga Abatutsi mu gihe nyamara muri dosiye agaragara nk’umuntu mubi wangaga Abatutsi, ari nayo mpamvu yabishe.”

Ubushinjacyaha buhawe ijambo, bwavuze ko kuba Micomyiza yarasabanaga na FPR ntacyo bimaze mu rukiko kuko itanagizwe n’Abatutsi gusa.

Buti “Kuba Mico yaragiye gukina na FPR ntacyo byahindura cyane ko FPR atari Abatutsi gusa.”

Micomyiza nawe yashimangiye ko yifuza ko bigaragaza ko yagiye gukina na FPR ku Mulindi kuko yizeye ko bizafasha kurushaho kumvikanisha uko yari abayeho.

Ati “Nubwo muvuga ko ibyo ntacyo bimariye urukiko ariko Nyakubahwa Perezida bizatuma mbasha kumvikanisha ko nanjye kiriya gihe ntari umuhezanguni.”

Urukiko rwubahirije bimwe mu byifuzo by’uregwa rusubika iburanisha rutegeka ko azahabwa inyandiko yamwohereje mu Rwanda iva muri Suède, amajwi y’abatangabuhamya, akanafashwa kubona ibimenyetso by’uko yagiye gukina na FPR ku Mulindi, ariko yimwa dosiye z’imanza za Gacaca kuko azisaba muri rusange, adasobanura izo akeneye.

Iburanisha ryimuriwe ku wa 10 Nzeri 2025, akazakomeza kwiregura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *