‎Cristiano Ronaldo yoherereje impano Perezida Trump iriho ubutumwa bukomeye ‎

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Cristiano Ronaldo yoherereje impano, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump iriho ubutumwa bukomeye mu gihe intambara hagati ya Iran na Israel ikomeje gufata indi ntera. ‎
Guhera ejo Donald Trump ari kubarizwa muri Canada aho ari kumwe n’abandi bayobozi bakomeye mu nama ya G7.‎Umuyobozi w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, António Costa nawe uri muri iyi nama yashyikirije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika impano ya Cristiano Ronaldo.

‎Ni umupira we wo mu ikipe y’Igihugu ya Portugal uriho umukono we ndetse ukana uriho n’ubutumwa bugira buti: “Kuri Perezida Donald J.Trump, ugukinira amahoro”.

‎António Costa asanzwe aziranye na Cristiano Ronaldo dore ko yabaye Minisitiri w’Intebe ya Portugal.

‎‎Ubu butumwa bw’uyu mukinnyi ubitse Ballon d’Or 5 bwashyikirijwe Perezida Trump mu gihe mu Burasirazuba bwo hagati, hakomeje intambara y’ibiturika ihanganishije Israel na Iran.

‎Perezida Trump ni umwe mu bitezweho ko yagira uruhare mu guhagarika iyi ntambara ikomeje gufata intera umunsi ku munsi.

‎‎Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko “Tuzagira amahoro vuba hagati ya Israel na Iran. Uguhamagara kwinshi n’Inama nyinshi ni byo bihari”.

Cristiano Ronaldo yoherereje ubutumwa Donald Trump

Impano ya Cristiano Ronaldo kuri Donald Trump iriho ubutumwa bukomeye

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *