Nyuma y’igihe avugwa mu nkuru zo guterera rimwe inda abagore batatu, Afrique yavuze ko abamushinje ibyo batumye bigera aho n’umubyeyi we amusaba kuba yabikora nibura inkuru ikajya ivugirwa ukuri.
Umwaka ushize wa 2024 amakuru yavuzwe cyane kuri Afrique by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga yamushinjaga kuba afite abagore batatu yateye rimwe inda.
Ati “Nanjye byangeragaho, simba mu Rwanda se sinkoresha imbuga nkoranyambaga? Ariko buriya ni na byiza kuba bambonamo ubwo bushobozi.”
Afrique uhamya ko atazi ikintu abavuga ibi baba bagendeyeho, abashimira kuba bamubonamo ubwo bushobozi, ndetse ko ubwo byageraga ku mubyeyi we, byamubabaje cyane.
Ati “Byageze aho na mama arampamagara, arambwira ati ubundi wowe bimeze bite? Wowe barakubeshyera ejo bakongera, ubundi wabikoze bikaba uko byakabaye […] icyakora biba ari ugutebya kuko arabizi ko biba bigoye.”
Afrique wemeje ko nta mwana afite, ko ibyavugwaga byaturukaga mu bafana ariko atigeze abiha umwanya munini.
Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Sana’ ibanjirije izindi ziri kuri album ye ya mbere yise ‘In 2