Ad
Ad
Ad
Ad

Leta ya RDC ntiyifuza ko Abanyarwanda bafashwe bugwate na FDLR bataha

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagaragarije ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) ko butifuza ko Abanyarwanda bafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bataha.

Muri Gicurasi 2025, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda bagera ku 2500 bari barafashwe bugwate na FDLR mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu myaka myinshi ishize.

Igikorwa cyo gucyura aba Banyarwanda cyagizwemo uruhare na HCR yabacumbikiye mu nkambi yo mu mujyi wa Goma, inabaherekeza.

Aba Banyarwanda bakigera mu Rwanda, basobanuriye itangazamakuru ko bari babayeho nabi, bagaragaza ko bishimiye gutaha mu gihugu cyabo, bagatanga umusanzu mu iterambere ryacyo.

Nibishaka Marcel ni umwe mu batashye. Yagize ati “Biranshimishije kuko nari ngiye kuzasaza ntabonye gakondo yanjye. Nishimiye kuba ngarutse mu gihugu cyanjye.”

Ku wa 17 Kamena 2025, Minisitiri ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC, Chantal Chambu Mwavita, yahuye n’Umuyobozi Mukuru wa HCR, Filippo Grandi, amugaragariza ko gucyura aba Banyarwanda Leta yabo itabigizemo uruhare ari ukubangamira ikiremwamuntu.

Minisitiri Mwavita yagize ati “Naje kuvugira abantu bo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bazira kurenga gukomeye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu. Ndasaba ko igikorwa cyo kubohreza cyahagarara mu gihe Leta ya RDC idahari.”

Nk’uko Minisiteri y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ya RDC yabitangaje, Mwavita yabwiye Grandi ko HCR itakabaye ikorera mu bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23.

Leta ya RDC yifatanya na FDLR mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23. Yagiye ikora ibishoboka byose kugira ngo uyu mutwe w’iterabwoba urusheho kugira imbaraga.

Mu byo iwufasha harimo kuyiha intwaro, ibiribwa, imishahara no gukora ibishoboka kugira ngo Abanyarwanda baba mu burasirazuba bwa RDC badataha kuko ari bo ukuramo abarwanyi bashya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *