Ad
Ad
Ad
Ad

Umunyamakuru Bianca yamenye ko umukozi wamwibye imodoka yari agiye kwisohokanira umukunzi we i Gisenyi, atangaza n’amamillion bamuca kugirango imodoka ye ikorwe

Mu nkuru itangaje yagarutsweho cyane mu minsi yashize, umunyamakuru Bianca yatangarije itangazamakuru uko imodoka ye yibwe n’umukozi we wo mu rugo, Moise, bikarangira ayigongesheje akayangiza bikomeye.

Bianca avuga ko yamenye ko imodoka ye yibwe nyuma y’uko asabye abari hafi ye kuyimusangisha aho yari ari, bagasanga urufunguzo rwayo rutari aho yarusize, ndetse n’imodoka ubwayo yaraburiwe irengero.

Bianca yasobanuye ko ubusanzwe abika urufunguzo rw’imodoka ye mu cyumba cye, ariko kuri uwo munsi byabereyeho yari yarusize mu ruganiriro, imodoka nayo iparitse hanze y’igipangu bitewe n’ikorwa ry’umuhanda. Uko kutita ku mutekano w’urufunguzo ngo ni byo byorohereje Moise, umukozi wo mu rugo, gutwara imodoka atabiherewe uburenganzira.

Nyuma yo gutanga ikirego kuri RIB, iperereza ryahise ritangira. Binjiye mu bugenzuzi bw’itumanaho rya Moise, basanga yari yateguye kujya gufata umukunzi we mu Karere ka Muhanga, bagafatanya urugendo berekeza i Gisenyi ku mazi kwishimisha. Amakuru kandi agaragaza ko nyuma yaho bari bafite umugambi wo guhungira mu Burundi n’iyo modoka.

Ariko urwo rugendo ntabwo rwamuhiriye. Mu nzira yerekeza i Muhanga, Moise yagonze abanyonzi babiri mu Karere ka Kamonyi, ahita ahunga imodoka ayisiga aho mu muyoboro w’amazi ku muhanda. Bianca avuga ko Moise yakuyemo bateri mu modoka ndetse atwara n’urufunguzo rwayo mbere yo kuyita aho.

Imodoka yaje kuboneka aho nyuma y’iperereza, ariko Bianca avuga ko yari yangiritse bikomeye ku buryo kuyisana bamuciye miliyoni zirenga ebyiri.

Bianca avuga ko kugeza ubwo yatangazaga  inkuru y’ibyabaye, Moise wari wayitwaye yari agishakishwa n’inzego z’umutekano.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *