Ad
Ad
Ad
Ad

Umwana wiga mu mashuri abanza kuri GS Gahondo yagiye mu kizamini ahetse murumuna we – AMAFOTO

Habumugisha Serge, umunyeshuri w’imyaka 11 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, mu Karere ka Rutsiro, yatangaje benshi ubwo yajyaga ku ishuri ahetse murumuna we, nyuma yo kwanga gusiba ikizamini kuko nyina yamumusigiye agiye kwa muganga.

Uyu mwana bari basigiye Habumugisha afite umwaka n’amezi abiri. Ibi byabereye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Karambi ku Rwunge rw’amashuri rwa Gahondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda mu kiganiro na IGIHE, yashimye ubutwari bwa Habumugisha wanze gusiba ishuri, agahitamo kujya mu kizamini ahetse murumuna we.

Ati “Nyina witwa Nikobahoze Marie Claire yari yazindukiye kwa muganga, asiga abwiye Habumugisha ko agaruka vuba akabona kujya ku ishuri, ariko yagezeyo abaganga ahasanze bamubwira ko ategereza akavurwa n’abaza ku manywa, byatumye atinda gutaha umwana nawe yumvishe ku ishuri batangiye aheka murumuna we kubera kwanga gusiba ikizamini.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwabonye Habumugisha aje ahetse murumuna we buhamagara umubyeyi we, aza kumutwara.

Yanaboneyeho gushima ubutwari bwa Habumugisha wanze gusiba ikizamini ngo ni uko bamusigiye murumuna we, yibutsa ababyeyi ko batagomba gusibya abana ishuri ngo bari kwita kuri barumuna babo.

Habumugisha Serge yagiye mu kizamini ahetse murumuna we

Abarimu bahamagaye umubyeyi wa Habumugisha Serge ngo aze gutwara murumuna we, kugira ngo abashe gukora ikizamini

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *