Ad
Ad
Ad
Ad

“Umwana akina n’amabere ya Nyina ntakina akora mu bwanwa bwa Se” – Umugore wa Tom Close yandikiye urwandiko Ngabo Roben rumusubiza bidasanzwe nyuma yo guca amazi Tom Close

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hari kuvugwa cyane umwuka utari mwiza hagati ya y’umuhanzi akaba na Dogiteri Tom Close, ndetse n’umunyamakuru Ngabo Roben.

Uyu mwuka utari mwiza watangiye ubwo uyu munyamakuru yihandagazaga imbere ya kamera mu kiganiro one on one, akavuga ko umuhanzi Tom Close ntabirenze yakoze mu muziki.

Yavuze ko umuhanzi Tom Close ari Dogiteri mwiza ndetse ko yakundaga umuziki ariko ko nta mpano yawo yari afite ndetse ko ntakirenze yahinduye mu muziki Nyarwanda uretse gusa kuba ari umuhanzi wakabirijwe bikomeye.

Nyuma yayo magambo yavuze, Ngabo ntiyorohewe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse abenshi bari kumutuka banamwibutsa uburyo Tom Close yafashije byinshi mu muziki, ndetse bamwe banamwibutsa ko mu bantu bakuze bamufana nawe arimo (ngabo yafanaga Tom).

Muri benshi bagiye bamusubiza, umugore wa Tom Close nawe abinyujije ku rukuta rwa Instagram, muri Comments zo kuri post yashyizweho n’uwitwa DC Clement, yasubije Uyu Ngabo Roben amwibutsa ko umwana akwiye gukina n’ibere rya Nyina mu kimbo cyo gukina n’ubwanwa bwa Se.

Yagize ati “Thanks DC, ubundi aba ni bamwe iyo badafatiranywe kare babyuka ejo bagatukana n’igihugu cya babyaye! Wenda vuga Tom gusa, ariko ufashe n’abanyamakuru bose beza b’icyo gihe na radio na companies zatanze ibihembo  byose ubihinduye ubusa Ngabo? Ujye uvuga ibyawe uko ubyumva ariko ntugashyiremo abandi Banyarwanda bakuruta abenshi banakubyaye. Umwana akina n’ibere rya Nyina ntakina akora mu bwanwa bwa Se!.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *