Ad
Ad
Ad
Ad

Dore ibyaha 3 biri mu kirego DRC yarezemo u Rwanda byamaze kugezwa mu rukiko Nyafurika

Kinshasa ishinja Kigali ubushotiranyi, gusahura, n’ubwicanyi byakorewe ku butaka bwa yo mu myaka 30 ishize. Uru rubanza rwakiriwe muri Gashyantare umwaka ushize i Arusha, muri Tanzania.

Ibaruwa y’Urukiko igira iti: “Gerefiye arabamenyesha ko, mu rubanza rwavuzwe haruguru, Urukiko ruzatanga icyemezo ku bubasha no kwemerwa, mu ruhame ku itariki ya 26 Kamena 2025, guhera saa yine za mu gitondo (ku isaha ya Arusha muri Tanzaniya. GMT + 3) ku cyicaro cyarwo i Arusha, muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya.”

Nyuma yo guhangana hagati y’impande zombi ku itariki ya 12 na 13 Gashyantare imbere y’Urukiko ku bijyanye n’ububasha bw’urukiko bwo kuburanisha uru rubanza, ACHPR yafashe iki kibazo ijya kugisuzuma, iha Kinshasa na Kigali iminsi umunani uhereye kuri ayo matariki kugira ngo batange ikirego cyabo ndetse n’andi makuru yose afatika mbere yo gufata icyemezo ku bubasha bwarwo.

Mu gihe cy’iburanisha, abanyamategeko bo mu Rwanda, kimwe no ku munsi wa mbere, batanze ingingo zerekana impamvu ikirego cya DRC kidakwiye kwakirwa. Bagaragaje ko kuregerw ACHPR bitaragera, bitewe n’uko izindi nzira zitangwa n’inzego z’akarere ndetse n’amahanga zitarangiye gukoreshwa.

Kigali yavuze ko icyifuzo cya DRC gishingiye ahanini ku makuru yatangajwe mu binyamakuru, bityo bikaba byatesha agaciro kwizerwa. Ubwunganizi bw’u Rwanda bwasabye kandi urukiko guhagarika imirimo mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’Urukiko rw’Ubutabera rwa EAC mu rundi rubanza rwahuje ibihugu byombi.

Uruhande rwa Congo, rwo ruvuga ko rwashingiye ku bimenyetso by’ibyaha byakozwe n’u Rwanda ku butaka bwa Congo. Abunganizi ba DRC kandi babajije ACHPR ishusho yatanga iramutse itangaje ko idafite ububasha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *