Ad
Ad
Ad
Ad

NESA yasobanuye impamvu umunyeshuri atsinda ntahabwe ikigo yahisemo

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, bwashyize umucyo ki kibazo gikunze kwibazwaho na benshi, aho umunyeshuri atsinda ariko ntahabwe ikigo cy’ishuri yahisemo.

Dr Bernard Bahati, yabigarutseho mu nama ku ishusho y’uburezi mu Rwanda, yateranye ku wa 20 Kamena 2025.

Yasobanuye ko bishoboka ko umwana abura umwanya mu mashuri atatu yasabye kubera impamvu zitandukanye.

Yifashishije urugero rw’amwe mu mashuri yagaragajwe muri iyi nama, nk’ishuri rya Saint Aloys Rwamagana riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Dr Bahati agaragaza ko muri iryo shuri hariyo imyanya 120 ariko ko usanga hasabyeyo abanyeshuri hafi 24 000.

Yagize ati: “Tuvuge ko umwana yasabye ishuri rya mbere rya Saint Aloys Rwamagana atari muri bariya bagize amanota 120 kurusha abandi, St Aloys ntahabona, nitujya kuri ndi shuri Notre Dame de Cîteaux naho turasanga imibare imeze gutyo, natibona muri ba bandi 120 hakaba hari 120 bamurushije ntabwo umwanya kuri iryo shuri awubona, no ku ishuri rya gatatu gutyo gutyo.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, kivuga ko mu gihe byagenze bityo umwana atabonye umwanya aho yasabye, nka NESA inshingano zayo ni ukumushakira ahandi yajya kwiga.

Dr Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA, agira ati: “Ntabwo rero umwanya ubura umwana yarawusabye ari uko uhari twawumwimye, ahubwo ni uko imyanya aba ari mike noneho abandi bahasabye ya myanya iriyo ikuzura kandi baramurushije amanota.”

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko yavuze ko mu burezi hari impinduka zirimo gukorwa zigamije kujyana n’icyerekezo cy’igihugu cya 2050 gishingiye ku bumenyi no gutuma abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bafite ubumenyi buhagije bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *