Ad
Ad
Ad
Ad

Ejo hashize umugabo yibye imbendera ry’igihugu aragenda arimanika ahantu abantu batacyekaga ko yarimanika

Polisi y’u Rwanda, ikorera mu Karere ka Nyamasheke yataye muri yombi umugabo w’imyaka 52 ukekwaho kwiba ibendera ry’igihugu akarimanika mu giti.

Tariki 21 Kamena 2025, ni bwo ubuyobozi n’abaturage bo mu Mudugudu wa Bisumo, Akagari Bisumo, Umurenge wa Cyato bageze ku biro by’Akagari basanga ibendera nta rihari.

Mu gushaka amakuru y’aho ryarengeye ni bwo baje gukeka ko ryibwe n’uwo mugabo kuko hari abari bamubonye nijoro yasinze, akaba hari hashize amezi abiri ateshejwe ashaka kuryiba.

Nyuma ubuyobozi bwaje guhabwa amakuru n’umwana w’imyaka 14 avuga ko yari mu nzira ajya mu Murenge wa Macuba, akabona ibendera rimanitse mu ishyamba.

Bikekwa ko aho mu ishyamba ryahashyizwe n ’uwo mugabo kuri ubu wahise afatwa akaba afungiye kuri RIB, sitasiyo ya ka Kanjongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwari Jean Paul, yabwiye IGIHE ko idarapo rikimara kuboneka ryahise risubizwa ku biro by’Akagari ka Bisumo naho ukekwa akaba yarahise atabwa muri yombi.

Ati “Asanzwe afite imyitwarire itari myiza irimo n’ubusinzi. Hari hashize amezi abiri agerageje kuryiba arafatwa uwo mugambi atarawugeraho”.

Gitifu Harindintwari yasabye abaturage bose muri rusange kubaha ibirango by’igihugu no gukunda igihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *